Mu kugira inama abayobozi bose b’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, Perezida Kagame Paul yavuze ko amikoro y’igihugu ari make bityo ko akwiye korondorezwa aho bikwiye kurusha ahandi.
Nyuma yo kumva indahiro y’Abasenateri bashya baherutse gushyirwaho, nibwo Perezida Kagame yababwiye ijambo ryo kubaha ikaze muri izo nshingano bamwe bari basanzwemo.
Abo ni Me Evode Uwizeyimana na Prof Jean Pierre Dusingizemungu.
Kagame yabwiye abari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda barimo n’abagize Guverinoma ko bagomba gufata ibyemezo bishingiye kubyo Abanyarwanda bakeneye.
Ashima ko Politiki z’u Rwanda ziba zanditse neza rwose gusa kuzishyira mu bikorwa bikagenda buguru ntege.
Yabibukije ko ibyo Abanyarwanda bakeneye ari byinshi ku buryo birenze ubushobozi bw’isanduku y’igihugu.
Niyo mpamvu asanga amikoro y’igihugu agomba gushyirwa ah’ingenzi kurusha ahandi.
Ati: “Ubundi urebye ibyo Abanyarwanda bakeneye ni byinshi cyane kandi birenze amikoro yacu. Ariko ibyo nabyo bitwibutsa ko mu mikoro make dufite, tugomba kudakoresha neza.”
Avuga ko kwishinga abafite byinshi bakabisesagura, byaba ari ukureba hafi.
Asanga imicungire y’umutungo w’u Rwanda igomba kuba idasanzwe.
Mujye mubareba mu maso mubabwire…
Kagame kandi yabwiye abari aho ko Abanyarwanda bakwiye kujya bashira amanga bakabwira abibwira ko babakesha kuramba no kuramuka ko bibeshya.

Ati: “Dufite imbaraga z’umutima… Izo tugomba kuzikoresha uko bikwiye. Erega nta muntu dusaba kuduha uburenganzira bwo kubaho. Ibyo Umunyarwanda utabyumva nawe afite ikibazo.”
Avuga ko Umunyarwanda waba utabyumva nyuma y’amateka igihugu cyavuyemo yaba akora nabi.
Mu nteruro ngufi yavuze ko ‘guhangana biruta gusabiriza’, asaba abaturage kujya bareba umuntu mu maso bakamubwira icyo bakwiye kumubwira.
Perezida wa Repubulika yavuze ko muri Politiki y’u Rwanda harimo ko nta kiremwa kibereyeho kubwira abandi uko babaho.
Abasenateri barahiye baje kuzuza umubare w’Abasenateri 26 bagize Sena y’u Rwanda.
Muri bo abagore ni 50% n’abagabo bakagira uwo mubare wa 50%.
Abarahiye kuri uyu wa Gatanu ni Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr. Uwamariya Valentine, Gasana Alfred,Frank Habineza na Nkubana Alphonse.


