Nta Makuru Y’Uko Mu Rwanda Hari Ubwoko Bushya Bwa COVID-19: Minisitiri Ngamije

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22, Kamena, 2021 Dr Daniel Ngamije yavuze ko nta makuru inzego z’ubuzima z’u Rwanda ziramenya y’uko ubwoko budasanzwe bwa COVID-19 buvugwa mu Buhinde n’ahandi bwageze mu Rwanda.

Avuga ko hari gukorwa ubushakashatsi ngo harebwe niba bwarageze mu Rwanda kandi ko bitarenze mu mpera z’iki Cyumweru hazaba hamenyekanye niba ihari cyangwa idahari.

Ati: “ Kugeza ubu nta makuru dufite ko mu Rwanda hageze inkubiri ya gatatu ya COVID-19 ariko iri henshi ku isi. Turi gukora ubushakashatsi ngo turebe niba hari virusi itandukanye niyo twari dusanzwe dufite kuko kugeza ubu zavuzwe muri Afurika y’Epfo, mu Buhinde …”

Ngamije yabwiye RBA ko hari abo inzego z’ubuzima zapimiraga ku kibuga cy’indege zikabasangana iriya virusi, bakitabwaho.

- Advertisement -

Abivuze mu gihe imibare y’abandura icyorezo COVID-19 mu Rwanda imaze iminsi yiyongera ‘cyane.’

Bwatumye haterana Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida Paul Kagame ifatirwamo imyanzuro irimo ko abatuye u Rwanda bose bagomba kuba bari mu ngo zabo bitarenze saa moya z’ijoro.

Mu mabwiriza mashya, ibikorwa byemewe gukomeza ariko bikajya bifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugira ngo abantu babe bageze mu ngo zabo saa moya z’ijoro.

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rigira riti:“Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse n’ingendo hagati y’Uturere tundi tw’igihugu zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi.  Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.”

Inama zikorwa imbonankubone  nazo zemerewe gukomeza, ariko umubare w’abazitabira nturenge 30% by’ubushobozi bwo kwakira inama bw’aho bateraniye.

Abitabira inama kandi bagomba kuba bipimishije COVID-19.

Muri ayo mabwiriza kandi, amateraniro harimo ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose, birabujijwe.

Imihango y’ubukwe yose irimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bw’inzego za Leta no mu nsengero byasubitswe.

Ni mu gihe ibikorwa by’inzego za Leta n’abikorera bizakomeza, gusa mu kazi hemewe 15%, abandi bagakoresha ikoranabuhanga bari mu ngo, bakagenda basimburana.

Ingendo rusange mu turere kandi zakomeje. Gusa imodoka rusange zitwara abagenzi zemerewe gutwara 50%.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version