Abantu 40 Mu Rwanda Bari Kongererwa Umwuka Kubera COVID-19

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko abantu 40 bari mu bitaro ku buryo bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye, barimo batandatu barembye kubera icyorezo cya COVID-19.

Imibare y’abanduye mu Rwanda irimo kuzamuka cyane kugeza ubwo kuri uyu wa Mbere habonetse abarwayi bashya 622, ari nabo benshi bamaze kuboneka ku munsi umwe. Barimo 305 bo mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri Ngamije yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko imibare y’abanduye irimo kuzamuka cyane guhera mu byumwru bitatu bishize, ku buryo ubwandu burimo gukwirakwira mu gihugu hose.

Ati “Muri Kigali twari tumaze kubona ko imibare iri kuzamuka muri ibi byumweru bitatu, Rubavu, Musanze, ariko ikindi kigaragara muri iyi minsi ibiri ishize ni uko no mu Ntara y’Iburasirazuba aho twakekaga ko hatari abantu benshi, naho byagaragaye ko mu Karere ka Nyagatare, muri Kirehe na Ngoma hari abantu bagaragayeho ubwandu bwa COVID-19.”

- Advertisement -

“Bivuze ko ni kibazo gisa n’aho kiri mu turere twose, imibare wenda iratandukanye, hari ahibasiwe kurusha ahandi ariko ishusho ni iyo nginyo.”

Mu gihe abanduye bakomeza kwiyongera, Minisitiri Ngamije yavuze ko n’abarembye nabo biyongera. Ni imibare ngo igaragarira mu Bitaro bya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, byakirirwamo abarwaye COVID-19.

Dr Ngamije ati “Mu gihe cy’ibi byumweru bitatu twavuye ku barwayi 20 twari dufite muri biriya bitaro, ubu tugeze ku barwayi 100 dufite mu bitaro, ariko abari gukurikiranwa by’umwihariko kubera ko wenda bari guhabwa nk’umwuka ni abarwayi 40.”

“Nabo barimo, navuga nka batandatu ko ari bo barembye cyane muri abongabo bari guhabwa umwuka. Ni ikigaragaza ko icyorezo kirahari, abantu dukwiriye gufata ingamba zikomeye.”

Dr Ngamije yavuze ko nubwo ubwandu burimo kuzamuka cyane, nta kigaragaza ko birimo guterwa na coronavirus yihinduranyije, gusa icyemezo ntakuka kikazafatwa mu cyumweru gitaha.

Mu rwego rwo gukumira izamuka ry’ubwandu, guhera kuri uyu wa Gatatu abantu ntabwo bemerewe kurenga Akarere barimo.

Ibikorwa by’ubucuruzi kandi bigomba kujya bifunga saa kumi n’ebyiri, ubundi ntibarenze saa moya z’ijoro bataragera mu rugo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version