Nta na rimwe tuzemera ko inkozi z’ibibi zishyigikiwe n’amahanga ziduhungabanya- Museveni

Perezida wa Uganda,Yoweli Kaguta Museveni avuga ko ubutegetsi bwe butazihanganira na rimwe abo yise ‘inkozi z’ibibi’ zishyigikiwe n’ibihugu by’amahanga. Avuga ko bariya yise inkozi z’ibibi nta kindi baba bagamije kitari guhungabanya umudendezo w’abaturage ba Uganda.

Ibi Umukuru w’Igihugu cya Uganda abivuze nyuma y’uko mu byumweru bitatu bishize hari abantu benshi bapfuye barashwe na Polisi, abandi barakomereka cyane nyuma y’uko bagiye mu mihanda bamagana ifatwa n’ifungwa ry’Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu ari we Bobi Wine.

Museveni yihanganishije abafite ababo bishwe n’amasasu yarashwe na Polisi, abizeza ko bagiye kuzahabwa impozamarira ariko nanone yongera gushimangira ko abatuye Uganda bagomba kuzirikana ko ubutegetsi bwe butazihanganira uzashaka guteza rwaserera mu baturage, ababuza amahoro.

Perezida Museveni ubwe yatangaje ko abantu barashwe kandi bakicwa n’amasasu yarashwe na Polisi ari 54, muri bo 32 bakaba bari barimo kwiba mu maduka.

- Advertisement -

Museveni yavuze ko ariya makuru yayahawe n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenza ibyaha kitwa Criminal Investigations Directorate, Madamu Grace Akullo.

Yagize ati: “ Ndihanganisha abaturage ba Uganda baburiye ababo muri biriya bikorwa bya Polisi byo kwirukana ibisambo byasahuraga amaduka y’abandi. Ndabizeza ko Guverinoma igiye kubaha impozamarira ariko ntituzaziha abafita ababo barashwe bajya gusahura.”

Ibi Perezida Museveni yaraye abivugiye kuri Televiziyo y’igihugu ya Uganda.

Mu ijambo rye yabwiye abayoboke ba Robert Kyagulanyi ko bahubutse cyane ubwo biyemezaga kujya mu mihanda kwamagana ifatwa rye, ahubwo ngo bari bwitonde bagategereza ko agezwa mu butabera.

Yabasabye kutazongera kwibeshya ngo bumve ko Kyagulanyi adakorwa ho bityo bibatere kujya mu mihanda bagahungabanya umutekano w’abaturage.

Ati: “ Ibyo kumva ko Hon Kyagulanyi (Robert)  adakorwaho kuko ari Umunyapolitiki abamushyigikiye bagomba kubyibagirwa, ntibizongere kubaho ukundi kuko babibonyemo isomo.”

Perezida Museveni kandi yibukije abandi banyapolitiki ko kizira guhuriza abantu benshi ahantu hamwe kuko bishobora gutuma banduzanya COVID-19, iki cyorezo kikaba kimaze kwica abaturage ba Uganda bagera kuri 201 mu bandi 20, 145 bacyanduye.

Museveni w’imyaka 76 y’amavuko ari kwiyamamariza kuyobora Uganda mu yindi manda, amatora y’Umukuru w’Igihugu akazaba mu ntangiriro za 2021.

Ivomo: The Monitor

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version