Ntabwo Dukeneye Utubwiriza Kwibuka Abishwe Muri Jenoside – Dr. Iyamuremye

Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko u Rwanda rudakeneye abarwibutsa kwibuka abishwe muri Jenoside bazira ko batayishyigikiye, kuko nta we urusha abanyarwanda kumenya ibigwi byabo.

Ni abantu batahigwaga kubera ubwoko bwabo – bitandukanye n’abahigwaga bazira ko ari Abatutsi – ahubwo bishwe bazira ko barwanyaga urwango, ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, nubwo hari abazize byombi.

Dr Iyamuremye yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu gusoza icyumweru cy’icyunamo, no kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira ko batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente n’abandi benshi, wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero mu Karere ka Kicukiro.  

Dr Iyamuremye yavuze ko kwibuka abanyapolitiki barwanyije umugambi wa jenoside bakabizira, ari igikorwa cy’ingenzi mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Ibyo ngo bigaragaza ko nubwo Jenoside yashobotse kubera ubuyobozi bubi u Rwanda rwagize, hari n’abagize ubutwari bakitandukanya n’ubwo buyobozi, batibagiwe ko bashobora kwicwa.

Dr Iyamuremye ati “Ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze ihakana ko hari abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bishwe muri Jenoside, batazira ubwoko bwabo ahubwo bazira ibitekerezo byabo bya politiki n’ibikorwa byabo byiza, byatumye leta yakoraga Jenoside ibafata nk’abagambanyi cyangwa abafatanyacyaha ku wo bitaga umwanzi, ni ukuvuga umututsi iyo ava akagera.”

Yatanze urugero uburyo muri Jenoside, muri Butare hatangiye no kwicwa abahutu, ku wa 26 Mata 1994 Perezida Sindikubwaho yandikira Minisitiri w’Intebe Kambanda Jean amwibutsa ko nk’uko babivuganye mu gitondo, abantu batangiye kwikiza ababatambamira, ndetse ko yabahaye urutonde rw’umuryango we, ko nibagira uwo bakoraho azabivamo.

Dr Iyamuremye yavuze ko mu kunamira abagize ubutwari bwo kwanga ikibi, mu 1995 Leta yashyizeho umwanya wo kwibuka ba banyapolitiki.

Ati “Ntabwo rero u Rwanda dukeneye amahanga cyangwa undi uwo ari we wese kutubwiriza kwibuka abishwe muri Jenoside cyangwa kugerageza kuduha amasomo y’uko tugomba kwibuka abanyapolitiki b’intwari bitangiye ubumwe bw’abanyarwanda, n’abandi bishwe kubera ko barwanyaga umugambi wa Jenoside cyangwa se bageragezaga gukiza Abatutsi.”

“Ntawe urusha abanyarwanda kumenya izo ntwari n’ibigwi byazo.”

Yavuze ko nta mpaka bikwiye gukurura, nk’uko hari abagerageza kuvuga ko hari na Jenoside yakorewe Abahutu, mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Iyamuremye yanenze ibihugu byakomeje kutemera ko Jenoside irimo gukorwa, bikanga kwemera inyito nyayo ko yakorewe Abatutsi ndetse abayigizemo uruhare bicumbikiye bakaba batagezwa mu butabera, icyo yise “kongera ibibazo ku byo bateje.”

Ati “Nubwo ibyo bihugu bitakoze ibyo byagombaga gukora mu 1994, igikwiye ni uko byareka gutsimbarara bikemera amakosa byakoze yo gutererana u Rwanda, maze tugafatanya kubaka ejo hazaza.”

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko nubwo igihugu cyagize abayobozi babi, hari n’ababaye intwari bakarwanya umugambi wa Jenoside kabone nubwo baje kubizira.

Yanihanganishije imiryango y’abatutsi barenga ibihumbi 14 biciwe mu Mujyi wa Kigali bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.

Dr Iyamuremye avuga ijambo ku i Rebero
Hafashwe umwanya wo kwibuka abazize Jenoside
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version