Ntabwo Twigeze Tubona Igihugu Cyiteguye Kwakira CHOGM Nk’u Rwanda – Patricia Scotland

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Commonwealth Patricia Scotland yavuze ko u Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye kwakira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma b’ibihugu bigize uwo muryango, CHOGM 2021, izaba muri Kamena.

Scotland yari amaze iminsi itatu mu Rwanda, aho yabashije gukurikirana uburyo rukomeje kwitegura iyi nama igiye kuba mu bihe bikomeye bya COVID-19, nyuma y’uko yasubitswe mu mwaka ushize kubera icyo cyorezo.

Mu kiganiro na RBA, Scotland yavuze ko mu mwaka ushize ubwo yasubikwaga hari icyizere ko bitarenze Kamena 2021 iki cyorezo kizaba cyavuye mu mayira, gusa ntibyashobotse.

Ati “Ntabwo byabashije kubaho ariko twiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo tariki 21 Kamena tuzabe turi kumwe mu Rwanda.”

- Advertisement -

Scotland yavuze ko bigaragara ko u Rwanda rwiteguye ko inama izaba mu buryo butekanye, nubwo ari mu gihe cy’icyorezo.

Ati “U Rwanda ruriteguye cyane. Iyo utekereje ku hazabera inama hubatswe by’umwihariko kubera CHOGM, itsinda ritegura inama ririmo gukurikirana akantu kose ijana ku ijana, ntabwo ntekereza ko twigeze tubobona igihugu cyiteguye kandi gifite icyizere cyo kwakira CHOGM nk’uko twabibonye kuri iyi nshuro mu Rwanda.”

“Buri wese akomeje guharanira ko iyi igomba kuba CHOGM nziza kurusha izindi. ”

Iyi CHOGM 2021 niyo ya vuba igiye kubera muri Afurika, iheruka ni iyo mu 2007 yabereye i Kampala muri Uganda.

Ibihugu 19 muri Commonwealth bituruka muri Afurika.

Yakomeje ati “Imyiteguro ariko igomba gukorwa hitawe ku birimo kuba bijyanye na COVID-19 kandi dufite icyizere kubera ko inkingo zamaze kuhagera cyangwa zirimo kuhagera. Tugomba gukora ibishoboka byose ku buryo abantu nibaza bazaba batekanye.”

Ni inama igiye kuba imbonankubone

Nyuma y’igihe inama ziba mu buryo bw’ikoranabuhanga, iyi nama ya CHOGM 2021 byitezwe ko izaba abantu bari kumwe.

Birashoboka ko icyemezo cy’uko umuntu yakingijwe COVID-19 kizasabwa ku bazitabira iyo nama.

Scotland yakomeje ati “Yego dushobora kutazahoberana nanone, inama zose twazikoraga mu ikoranabuhanga kandi zikagenda neza, ariko hari imyumvire y’ikintu kidasanzwe ku kongera guhura n’abantu nk’uko tumeze uyu munsi, imbonankubone.”

Ibihugu byinshi bimaze igihe abaturage badasohoka mu ngo, aho Scotland yitanzeho urugero ko atasohokaga guhera ku wa 31 Ukuboza 2020.

Ati “Abantu benshi ntekereza ko bategereje kongera kubonana nk’uko turimo kubikora ubu, kuvugana, tukabona abantu neza. Nta muntu ukeneye kongera kumva isubikwa, turimo gukora ibishoboka byose mu gutegura umunsi wo ku wa 21 Kamena.”

Hari icyizere ko inama y’uyu mwaka izitabirwa n’abahagarariye ibihugu 54 byose bigize Commonwealth.

Mu bindi bizaganirwaho muri iyi nama harimo ubucuruzi, iterambere rirambye, imihindagurikire y’ibihe, icyorezo cya COVID-19 n’ibindi.

Share This Article
1 Comment
  • Amagambo mwanyirltiriye si ko nayavuze. Nta burangare navuze bwabayeho ku nzego zishinzwe ubuzima. Nababwiyeko abanyamakuru bari mu b’ibanze bagenewe guhabwaburukingo rwa COVID-19 ariko nongeraho ko uko bagena uko ibyiciro bikurikirana nta makuru ahagije mbifiteho. Nanabamenyesheje ko uyu munsi hari gahunda y’abanyamakuru mu gikorwa cyo kubakingira ku makuru nari nahawe na RBC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version