Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ntabwo u Rwanda Rushaka Kurwana Na DRC- Minisitiri Biruta
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ntabwo u Rwanda Rushaka Kurwana Na DRC- Minisitiri Biruta

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 June 2022 11:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga  y’u Rwanda  yatangaje ko rudashaka na gato intambara na Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Dr Vincent Biruta yabwiye France 24 ko n’ubwo ubushotoranyi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bugaragara kandi bukomeye, icy’ingenzi ari uko u Rwanda rwifata ntirujye mu ntambara.

Abajijwe niba kuba hari umusirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo waraye arasiwe mu Rwanda ubwo yarasaga abapolisi b’u Rwanda, bitafatwa nk’aho ari ikimenyetso kiganisha ku ntambara yeruye, Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo umusirikare wa DRC yakoze ari igikorwa cyari cyateguwe kandi umuntu atafata nk’aho gisanzwe.

Biruta kandi yabajijwe  niba asanga ibyo uriya musirikare yakoze yabyibwirije cyangwa yaba yabihawemo amabwiriza n’abamuyobora, asubiza ko atari we wabisubiza  kuko hari itsinda ribishinzwe riri kugenzura icyaba kibyihishe inyuma.

Ikindi ni uko ngo u Rwanda rutari buhagarike umubano warwo na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku ruhande rwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ho batangaje ko  iki gihugu kigiye guhagarika amasezerano yose cyari gifitanye n’u Rwanda.

Biruta ati: “ Twe nk’u Rwanda icyo duhagazeho ni ugushaka umuti mu buryo bw’amahoro atanzwe n’ibiganiro. Erega hari n’uburyo bwashyizweho n’Akarere bwo gucyemura iki kibazo cy’umutekano mucye!”

Avuga ko u Rwanda rudafite umugambi wo guhagarika umubano na Repubulika ya Demukarasi ya Congo kandi ngo icyo si igitekerezo u Rwanda ruteganya mu gihe cya vuba aha.

Dr Biruta yavuze ko u Rwanda ruzakorana na Kenya mu gushakira umuti ibibazo biri hagati yarwo na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse ngo  rwiteguye kuzohereza ingabo zarwo mu mutwe wa gisirikare wo kuca intege imitwe iteza umutekano muke muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ku byerekeye CHOGM, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yaraye itangaje ko Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 35 aribo bategerejwe mu Nama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu Nama yiswe CHOGM.

- Advertisement -

Ni inama ihuza ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza yiswe CHOGM, izaba mu cyumweru gitaha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanze kuri iyi nama ya CHOGM, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yashimangiye ko ibintu byose biri ku murongo mu kwakira iriya Nama  izitabirwa n’abantu ibihumbi bitanu.

Ni inama ibaye  yarabanje gusubikwa inshuro ebyiri  kubera CHOGM.

Ku byerekeye ubwirinzi bw’iki cyorezo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri  y’ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse iyi Minisiteri yashyizweho ingamba zikomeye zo kurinda abazitabira iriya nama.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali nabwo buvuga ko  abawutuye bazakomeza gukora akazi kabo, ariko bukabasaba kuzakanoza.

RDB nayo ivuga ko Hoteli zizakira abashyitsi zarangiye kwitegura bihagije nk’uko byemejwe n’Umuyobozi wungirije w’uru rwego witwa Niyonkuru Zéphanie.

TAGGED:AmahangaBirutaCongofeaturedMinisiteri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Perezida Kagame Yakiriye Abayobora MasterCard Foundation
Next Article U Bwongereza Bwafatiye Abimukira Ikindi Cyemezo Gikomeye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?