Connect with us

Mu Rwanda

RURA Yacishijwemo Umweyo

Published

on

Eng Muvunyi yirukananywe n'abayobozi babiri bakuru mu rwego yayoboraga
Isangize abandi

Abayobozi batatu bakuru muri RURA birukanywe mu mirimo yabo kubera impamvu z’imyitwarire n’imikorere idahwitse.

Kuba iyo mikorere n’imyitwarire bidahwitse byatangarijwe mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Abirukanywe ni Umuyobozi Mukuru w’agataganyo Bwana Déo Muvunyi , Pearl Uwera wari ushinzwe imari ndetse n’umuyobozi wari ushinzwe ubutegetsi n’abakozi witwa Fabian Rwabizi.

Uko bigaragara, ubuyobozi bukur bwose bwa RURA bwirukanywe ku mirimo.

Déo Muvunyi avuye mu nshingano nyuma y’itangazo yari aherutse gusohora rivuga uko ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Petelori bihagaze.

Nta bisobanuro birambuye byatangajwe ku mpamvu bakuwe mu mirimo.

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version