Ntawe Unsanga Iwanjye Ngo Antegeke Ibyo Nkora-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yabwiye abayobozi mu nzego za Politiki n’abo mu rwego rw’amadini ko n’ubwo ku isi hari ababona ko baruta bagenzi babo ku isi, iyo hagize ushaka kugira icyo amutegeka gukora, undi amusubiza ko ibyo ntawe ujya ubimutegeka.

Yari yitabiriye umiuhango wo gusengera igihugu ku nshuro ya 27.

Kagame mu ijambo rye yavuze ko burya abantu ari abanyantege nke muri rusange cyane cyane ko batuye no ku mubumbe muto cyane ugereranyije n’ibindi biri mu isanzure.

Yavuze ko abahanga muri siyansi bazi neza ko isanzure ari ikintu kinini, isi ikaba akantu gato cyane.

- Advertisement -

Kagame avuga ko bidakwiye ko abantu batuye kuri uwo mubumbe muto bamwe bakwiyumva ko baruta abandi kandi bose basangiye ubuturo bwitwa ISI.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko kubera iyo mpamvu, nta muntu wagombye kujya ategeka undi uko yitwara.

Ati: “ Njye ntawe unsanga iwanjye ngo antegeke ibyo nkora.”

Yasabye abayobozi b’amadini kujya baba abantu b’ijambo, ibyo bigisha bikajyana n’ibyo bakora.

Kagame yavuze ko abaturage batagombye kujya bibaza niba ibyo runaka yabigishaga mu by’ukuri bihuye n’ibyo akora.

Buri wese kandi ngo afite uruhare agomba kugira mu gutuma u Rwanda rugera aho rushaka kugera.

Yashimiye abategura ririya sengesho kandi bakaritumiramo abakora Politiki.

 Bimwe mu byo abitabiriye ririya sengesho bashimira Imana ko yagejeje ku Rwanda mu mwaka wa 2022 barimo umubano mwiza u Rwanda rufitanye n’amahanga utuma rukomeza gusurwa.

Ikindi bashima  Imana ni uko yabanye nabo mu gikorwa cyo gutegura Inama ya CHOGM kandi ikagenda neza.

COVID-19  nayo yararwanyijwe kandi ngo biragaraga ko yatsinzwe, bityo ubukungu bwongera kuzahuka.

Ndahiro Moses uyobora Rwanda Leaders Fellowship itegura aya masengesho yashimiye Perezida Paul Kagame kuba yitabiriye uriya muhango.

Gusengera igihugu ni igikorwa ngarukamwaka kiba mu Cyumweru cya kabiri cya Mutarama, buri mwaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version