Urukiko Rwatesheje Agaciro Ibyaregwaga Abaganga B’Ibitaro BAHO International

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko nta bimenyetso simusiga bibigaragaza ishingiro ry’ibirego

byashinjwaga abaganga babiri ba Baho International Hospital by’uburangare  bwaganishije ku rupfu rwa Kamanzi Ngwinondebe Chantal.

Ubuyobozi bwa Baho International Hospitalbuvuga ko ibyo urukiko rwemeje bihura neza n’igenzura bwikoreye ndetse na raporo yagaragajwe nyuma yo gupima umubiri.

Chantal Kamanzi wari ufite imyaka 54 yagannye ibitaro bya Baho ku wa 7, Nzeri 2021, afite agapira ku nkondo y’umura kamufashaga kuringaniza urubyaro yifuza kugakuramo.

- Advertisement -

Yapfuye  nyuma y’igihe gito agakuwemo.

Ku wa 26 Ukwakira 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha urubanza rwaregwagamo Dr. Mugemanshuro Alfred uzobereye mu gutera ikinya na Dr Ntahonkiriye Gaspard, inzobere mu by’indwara z’abagore, bashinjwaga icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Ibitaro bya Baho na byo byashinjwaga kutagira ibikoresho bimwe na bimwe birimo icyuma gitanga umwuka n’ibindi, byaba byaratumye umurwayi adatabarwa ku gihe.

Nyuma y’urupfu rw’uriya mugore, Minisiteri y’Ubuzima yahise itangiza iperereza ku mikorere y’ibyo bitaro.

Bimwe mu byagenzuwe harimo ingingo z’imitangire ya serivisi, ubushobozi bw’abakozi, harebwa by’umwihariko abaganga niba bafite ibyangombwa bibemerera gukora uwo mwuga.

Nyuma y’ibyo byose, Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite, ko Mugemanshuro Alfred na Dr Ntahonkiriye Gaspard badahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi budaturutse k’ubushake.

Rwemeje kandi ko ikirego cy’indishyi nacyo nta shingiro gifite, ndetse ko Dr Mugemanshuro Alfred na Dr Ntahonkiriye Gaspard n’ibitaro bya Baho nta ndishyi bagomba gutanga.

Uru rukiko kandi rwavuze ko ingwate y’amagarama yatanzwe n’abaregera indishyi ihwanye n’ibyakozwe mu rubanza.

Soma wiyibutse uko byatangiye…

Abaganga Ba Baho International Hospital Bagiye Kugezwa Mu Rukiko

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version