Ntawe Uzabuza Abantu Kuvuga – Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko abahora bavuga u Rwanda nabi nta we uzababuza kuvuga, asaba ko abafite ibyiza byo kuvuga badakomeza guceceka, kuko abagambiriye ibibi bashobora kubavangira.

Yabigarutseho mu nama ya Komite nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi kuri uyu wa Gatanu, ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Yavuze ko mu gihe u Rwanda rutera intambwe ifatika, hari abanyarwanda bake usanga baruvugaho byinshi ko nta winyagambura, ko abantu bapfa buri munsi, ko bashize cyangwa ngo mu Rwanda cyangwa nta kintu na kimwe kigenda.

Ati “Ahubwo icyo baba batazi ko bakora, mu by’ukuri barerekana ko ibyo barega u Rwanda atari byo, kuko niba utinyagambura, niba utavuga, kandi se ibyo biza bite? Uravuga, ahubwo ibyo uvuga nibyo bitari byo. Baravuga.”

- Advertisement -

“Ntawe uzabuza abantu kuvuga, n’abavuga ibitari byo baravuga, nibo abongabo nyine. Ahubwo icyo nakangurira abantu ni ukuvuga ngo ariko nkamwe mungana mutya n’abandi batari hano bakwiriye kuba bafite n’ibyo bavuga, kuki mutavuga? Mubuzwa n’iki kuvuga ahubwo ari mwe.”

Yavuze ko bitakwitwa ko bakora gusa aho kuvuga, kuko byatwara igihe kugira ngo bamwemeze ko ari ko bimeze.

Yakomje ati “Nimukore, nimuvuge. Kora ibizima, uvuga ibizima. Ubwo nabwo ni uburenganzira bwawe. None se abakora ibibi, bavuga ibibi cyangwa ibitari byo, niba bafite uburenganzira bwo kubivuga cyangwa kubikora, ubwo abakora ibizima mubuzwa n’iki kubikora mukanabivuga?”

Perezida Kagame yavuze ko iyo bitabaye ibyo, ukora ibibi akanabivuga abangiriza.

Yabigereranyije no kuba ufite amazi meza ariko umuntu akagenda adonyamo igitonyanga cy’irangi, ejo agashyiramo ikindi, ko birangira ya mazi yose abaye irangi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version