Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, cyatanze integuza ko mu minsi icumi ya mbere y’uku kwezi, mu bice bimwe byo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba hateganyijwe imvura nyinshi ugereranyije n’ahandi.
Iki kigo cyatangaje ko muri rusange muri Gicurasi mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 100, ikazaba iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu.
Mu butumwa cyasohoye cyagize kiti “Iyi mvura iteganyijwe ahanini izaturuka ku kwiyongera k’umwuka uhehereye uzaturuka mu nyanja y’Abahinde n’isangano ry’imiyaga iri mu karere u Rwanda ruherereyemo, ndetse n’ubuhehere bw’umwuka buturuka mu misozi, amashyamba n’ibiyaga bidukikije.”
Ibipimo bigaragaza ko mu bice bizagwamo imvura nke iri hagati ya milimtero 30 na 50 izagwa mu Ntara y’Iburasirazuba mu bice byinshi by’uturere twa Gatsibo, Nyagatare, Bugesera, Kirehe na Kayonza.
Mu bice bizagwamo imvura nyinshi, nko mu Burasirazuba izagaragara mu bice bike byo mu majyaruguru y’akarere ka Ngoma, Amajyepfo ya Kayonza no hagati mu Karere ka Rwamagana, ikazaba iri hagati ya milimetero 70 na 80.
Mu Mujyi wa Kigali imvura nyinshi izagwa mu majyaruguru y’akarere ka Nyarugenge, iri hagati ya milimetero 80 na 90. Imvura nk’iyo ikazagwa mu Ntara y’Amajyepfo mu gice giherereye mu majyaruuru y’akarere ka Nyamagabe na Muhanga.
Mu majyaruguru ahazagwa imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 90 na 100 ni mu bice birimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Musanze, Burera na Gakenke.
Mu burengerazuba hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 90 na 100 mu bice by’uturere twa Nyabihu, Ngororero, Karongi na Rutsiro.