Tshisekedi Yashyizeho Ibihe Bidasanzwe Mu Ntara Ebyiri

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi, yatangaje ibihe bidasanzwe mu ntara za Kivu y’Amajyarugu na Ituri, kubera ibibazo by’umutekano bikomeje kuzigaragaramo.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe hakomeje kumvikana imyigaragambyo y’abaturage bamagana ubwicanyi bakomeje gukorerwa, cyane cyane bugirwamo uruhare n’imitwe yitwaje intwaro, yaba ikomoka muri RDC cyangwa mu mahanga.

Cyatangajwe na Minisitiri w’itumanaho, Patrick Muyaya, kuri televiziyo y’igihugu RTNC, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu.

Cyafashwe nyuma y’inama nkuru y’umutekano yahuje Perezida Tshisekedi, Minisitiri w’Intebe Jean-Michel Sama Lukonde n’abayobozi b’Imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko (abadepite na sena).

- Advertisement -

Kuri uyu wa Gatanu kandi ni nabwo habaye inama ya mbere ya Guverinoma nshya, nyuma y’amasaha 72 irahiye. Mu byo ishyize imbere harimo gukemura ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.

Hemejwe ko amabwiriza azagenga ibyo bihe bidasanzwe atangazwa mu gihe cya vuba.

Lukonde ku wa 26 Mata yabwiye inteko ishinga amategeko ko mu bishoboka harimo gusimbuza ubuyobozi bwa gisivili hagashyirwaho ubwa gisirikare mu bice birimo umutekano muke, nubwo byazamuye izindi mpungenge kubera ko ingabo za Congo zishinjwa guhohotera abaturage.

Ku wa Kane Perezida Tshisekedi yari yatangaje ko agiye gufata ingamba zidasanzwe mu bice birangwamo umutekano muke, byo mu Burasirazuba bw’igihugu.

Aheruka no gutangaza ko igihugu cye kigiye gufatanya n’ibihugu by’akarere mu kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro. Mu minsi mike ingabo za Kenya zizaba ziri ku butaka bwa RDC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version