Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ntihazagire Uwashaka Guhungabanya Umuturanyi Ngo Abone Umwanya Mu Rwanda- Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ntihazagire Uwashaka Guhungabanya Umuturanyi Ngo Abone Umwanya Mu Rwanda- Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 August 2022 10:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Kagame aherutse kubwira abavuga rikijyana bo mu Karere ka Rusizi no mu tundi tudukikije ko u Rwanda rudashaka ko hari umuntu ufite umugambi wo guhungabanya kimwe mu gihugu ruturanye nabyo waruhabwamo umwanya.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko muri rusange u Rwanda rudashaka ko hari uwaruhungabanyiriza umutekano ahoy aba aturutse hose.

Avuga ko u Rwanda ruzi neza ko ubukungu n’ubusugire bwarwo bishingiye k’ukuba abaturage barwo batekanye, buri wese azinduka akajya mu kazi ke ntacyo yikanga.

Ati: “ Iby’umutekano bihora ari ikibazo tugomba kwitaho kuko udahari nabyo nta kizakorwa, kandi n’umutekano mucye ubu ugamije kubuza abantu kwikorera bityo ikibazo kikavuga mu bantu.”

“Security remains our top priority because if there is no security, nothing can be done. Insecurity is meant to prevent people from going on about their businesses and create problems among citizens.” President Kagame | Meeting with Opinion leaders in Rusizi #CitizenOutreach pic.twitter.com/F6nbKtDZL0

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) August 27, 2022

Yunzemo ko ariko u Rwanda rushaka kumvika n’abaturanyi ntihagire urushinja gucumbikira abamuhungabanya.

Yasabye Abanyarwanda  baba ababa muri Rusizi cyangwa mu tundi turere duturiye imipaka na Leta n’abandi, gushaka uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kubana neza n’abaturanyi.

Mu buryo budaciye ku ruhande, Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda bose n’abaturiye imipaka by’umwihariko kwirinda kuba nyirabayazana w’ikibazo ku baturanyi.

Si ubwa mbere kandi Perezida Kagame avuze ko u Rwanda rwirinda kuba nyirabayazana w’ikibazo icyo ari cyo cyose cy’umutekano mucye mu baturanyi.

Mu kiganiro yigeze guha Jeune Afrique, Perezida Kagame yigeze kuvuga ko u Rwanda buri gihe rukora uko rushoboye ngo ntihagire uwo rubanira nabi.

Mu kiganiro na Jeune Afrique Perezida Kagame nabwo yavuze ko u Rwanda rutazigera ruba nyirabayazana w’ibibazo ku muturanyi uwo ari we wese.
TAGGED:AbanyarwandafeaturedKagamePerezidaRusiziRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article I&M Bank Rwanda Ikomeje Kunguka Umwaka Ku Wundi
Next Article Anne Kansiime Afite Uruzinduko Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?