Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva asanga kuba hashize imyaka 32 Jenoside ihagaritswe, bidakwiye guha abantu intandaro yo kumva ko ingengabitekerezo yayo yarandutse.
Yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyaraye kibereye mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera ahibukiwe abahoze ari abakozi ba Minisiteri zo hambere bitaga Minisiteri y’Ubwikorezi n’Itumanaho (MINITRANSCO), Minisiteri y’Imirimo ya Leta (MINITRAPE) na Minisiteri y’Ubucamanza (MINIJUST) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nsengiyumva yabwiye abari aho ko ari ngombwa kuzirikana ko ibyabaye muri kiriya gihe byateguwe na Leta kandi bisiga bishegeshe igihugu k’uburyo bidakwiye gupfa kwibagirana.
Ati: “Nizeye ko twese twabikuyemo amasomo y’ingenzi, adufasha gukomeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Avuga ko ari ngombwa ko ibyabaye muri kiriya gihe bihora mu mitima y’Abanyarwanda birinda ko byazongera.
Asanga gusubiza amaso inyuma, gutekereza ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no kwibaza icyo Abanyarwanda bakora ngo bitazongera ari uburyo bwiza bwo kubigeraho.
Yunzemo ati: “Nk’uko twabigaragarijwe mu kiganiro, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntiyabaye nk’impanuka. Yateguwe n’ubutegetsi bwariho binyuze mu mikorere n’ibyemezo bibi byafatiwe mu nzego z’ubuyobozi bukuru nk’izi dukoreramo.”
Gusa asanga abayobozi bo muri iki gihe, bo bafite inshingano zo gufata ibyemezo biganisha ku kunoza imibereho y’Abanyarwanda, bakanoza akazi n’indangagaciro zibaranga, bikaba ari byo bigena uko Abanyarwanda biyumva n’uko babona agaciro bahabwa na Leta yabo.
Minisitiri w’Intebe avuga ko iyo abayobozi bananiwe gusohoza neza inshingano zabo, havuka icyuho kibyara amacakubiri aganisha kuri Jenoside, nk’uko amateka y’u Rwanda yabyerekanye.
Ati: “Buri wese muri twe rero afite umukoro ukomeye wo guharanira ko intego ya “Never Again” iba igikorwa gifatika binyuze mu gukorana akazi kacu ka buri munsi umutimanama kandi mu buryo buhesha buri Munyarwanda agaciro, twirinda ivangura iryo ariryo ryose.”
Avuga ko ibi bigomba kuba umukoro w’abakuru n’abato mu kurinda ukuri no guhangana n’amacakubiri ashobora kwaduka mu bantu iyo hatabayeho gukurikiranira hafi ngo hakumirwe icyayahembera cyose.
Yashimye akazi ka Minisiteri y’ubutabera n’izindi nzego bireba mu bikorwa byo kuteza imbere ubutabera binyuze mu gukora k’uburyo abasize bakoze Jenoside baburanishwa.
Dr. Justin Nsengiyumva yashimiye ingabo z’Umuryango FPR-Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, zagaragaje ubutwari n’ubwitange mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yakomoje kuri Bugesera i Nyamata, avuga ko ari hamwe mu hubatswe urugo rw’amasaziro y’abasaza n’abakecuru bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi bageze mu zabukuru, asezeranya ko Guverinoma izakomeza kubitaho, ikabereka urukundo kugeza bisaziye.
Ati: “U Rwanda rwubakwa uyu munsi ni rwo bifuzaga bo ubwabo, n’ababakomokaho; ni ukuvuga igihugu kirangwa n’ubumwe, amahoro n’iterambere. Dufite rero inshingano yo gukomeza uwo murage no kuwusigasira; uku ni ko twusa ikivi cyabo.”

