Umushoramari Wakomotseho Izina ‘Chez Venant’ Yitabye Imana

Umushoramari Venant wari ufite resitora mu Mujyi wa Kigali yubatse izina nka “Chez Venant Bar & Resto”, yitabye Imana.

Iyi resitora yahoze ikomeye mu mujyi wa Kigali, gusa yaje gufunga imiryango ndetse n’aho yakoreraga haza gusenywa mu gihe hategereje kuzamurwa inyubako zigezweho mu mushinga munini cyane.

Uretse muri ibi bihe ibitaramo byahagaze kubera icyorezo cya COVID-19, abataramyi bo mu myaka nko mu 2014 bibuka uburyo abasohokeraga Chez Venant bataramirwaga n’itsinda ry’abacuranzi ryitwa Imanzi mu muziki wa karahanyuze.

Ibyo bikiyongeraho n’abakundaga umuziki gezweho, bakinirwaga n’aba DJ bari bakomeye icyo gihe nka Dj Cox, Dr Papy na Dj Boofet.

- Advertisement -

Kuri aka gace benshi bitaga kwa Venant, hanakoreye akabari kitwaga ZOOM ka DJ Bissosso.

Aha hantu ni hamwe mu hahuriraga abahanzi benshi mu Rwanda kubera igikorwa cyahakorerwaga cyo kumurika amashusho y’indirimbo nshya. Benshi mu bahanzi nyarwanda bakundaga kujya kuhishimishiriza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version