Nyagatare: Abagore 9,000 Bafite Virusi Ya Kanseri Y’Inkondo Y’Umura

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Akarere ka Nyagatare niko karimo abagore benshi basuzumwe bagasanganwa virusi itera kanseri y'inkondo y'umura.

RBC yagaragaje ko mu Karere ka Nyagatare hari abagore 9,000  bapimwe, basanganwa virusi itera kanseri y’inkondo y’umura, abo bose bagasabwa kugana amavuriro.

Ibyo bipimo byagaragariye mu bukangurambaga bwari bugamije gukumira no kurwanya kanseri, bwakozwe binyuze no mu gupima abagore bo muri aka karere.

Umukozi muri RBC mu ishami rishinzwe kurwanya no kuvura kanseri Marc Hagenimana, avuga ko ari imibare ihangayikishije kuko ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.

Ati: “Urebye aka Karere ni aka mbere mu kugira umubare munini ugereranyije n’ahandi twakoze iki gikorwa. Twifuza dufatanya n’abayobozi mu nzego z’ibanze, abashinzwe ubuvuzi n’Abajyanama b’ubuzima mu gukurikirana aba bantu kugira ngo bagane amavuriro kare basuzumwe abasanganwa iyi kanseri bavurwe hakiri kare.”

Yongeraho ko uwasanganwe iyi virusi ashobora kuba afite ibimenyetso bibanziriza kanseri, ariko ko aba adakwiye kwiheba kuko aba ashobora kuvurirwa ku kigo nderabuzima naho uwasanganywe kanseri akaba yakoherezwa mu bitaro bifite ubushobozi bwo kuyivura.

Janet Murebwayire, umwe mu bagore wumvise aya makuru yabwiye Imvaho Nshya ko nubwo yakanzwe n’uburyo abantu bashobora kuba bagendana uburwayi batabizi, ku rundi ruhande yemeza ko kubimenya ari byiza kandi akarusho kakaba ko hari gahunda zo gufasha abayirwaye zateguwe.

Ati: “Abagore ibihumbi icyenda ni benshi. Igitangaje ni uko twagaragarijwe ko abasanganwa iyi virusi abenshi nta n’uburwayi baba biyumvamo. Bivuze ko  ushobora kubana nayo ikazagutungura ikakurambika hasi. Gusa ndanashima iyi gahunda iba yashyizweho yo gupima abantu bakamenya uko bahagaze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Murekatete Juliet, yasabye uwo ari we wese wapimwe agahabwa igisubizo cy’uko afite iyo virusi, kujya kwa muganga agafashwa.

Ati: “Ubutumwa ntanga ni uko abagore bose babonye ibisubizo bigaragaza ko bafite iyi virusi bakwiye kwihutira kujya kwa muganga. Turasaba abayobozi, abajyanama b’ubuzima bafite amakuru y’aba baturage cyane ko bari mu bagiye babagezaho ibizamini byabo ndetse n’abayobora ibigo nderabuzima kureba niba hari uwinangiye bakamusanga aho atuye agasobanurirwa akaza kwa muganga.”

RBC igaragaza ko mu bagore 45,250 bo muri Nyagatare bapimwe, abagera kuri 9,882 basanganywe virusi itera kanseri y’inkondo y’umura.

Abenshi ni abipimishirije mu kigo nderabuzima cya Rwempasha kuko bangana na 1,156 hagakurikiraho abo mu kigo nderabuzima cya Karangazi bagera ku 1,148.

Iyi virusi iterwa n’iki? Yibasira bande?

Kanseri y’inkondo y’umura (Cervical Cancer) ni indwara iterwa ahanini n’ubwandu bwa virusi yitwa Human Papillomavirus (HPV).

Iyi virusi bita HPV yandurira cyane cyane mu mibonano mpuzabitsina kandi iyo virusi imaze igihe mu mubiri, ishobora guhindura uturemangingo two ku nkondo y’umura tukaba twazavamo kanseri.

Icyakora ni ibintu biba gahoro gahoro, bikazafata imyaka myinshi ngo ya virusi ibyare kanseri.

Kanseri y’inkondo y’umura ishobora kwibasira abagore bose bakora imibonano mpuzabitsina barabitangiye  bakiri bato kandi bakayikorana n’abantu benshi.

Ibyago byo kuyirwara ahanini byibasira abatinze kwisuzumisha, bakazamenya ko barwaye ibintu byarageze kure.

Bimwe mu bimenyetso by’uko umugore cyangwa umukobwa afite iki kibazo ni ukuva amaraso mu gihe kitari icy’imihango, kubabara mu kiziba cy’inda, kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina n’ibindi.

Mu rwego rwo kwirinda aka kaga, abantu bagirwa inama yo gukingiza abana b’abakobwa iriya virusi, kandi uko abo bakobwa bakura bagakora imibonano mpuzabitsina, bakaba ari nako bisuzumisha kenshi.

Ni ngombwa kuzirikana gukoresha agakingirizo mu gihe cyo kuyikora kandi bakirinda kuyikorana na buri wese babonye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *