Connect with us

Mu Rwanda

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda yahuye n’uw’ingabo za Qatar

Published

on

Abagaba b'ingabo z'ibihugu byombi bongeye guhura
Yisangize abandi

Ku Cyumweru taliki 13, Ukuboza, 2020 Umugaba w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura yahuye na mugenzi we uyobora ingabo za Qatar, Lieutenant General Ghanem bin Shaheen al-Ghanem bagirana ibiganiro.

Ikinyamakuru cyo muri Qatar kitwa Gulf Times cyanditse ko abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi baganiriye ku  mikoranire igamije inyungu z’ibihugu byombi.

Baganiye kandi uko iriya mikoranire yatezwa imbere.

Ibiganiro bagiranye byitabiriwe  n’abandi basirikare bakuru mu ngabo za Qatar.

Taliki 07, Mutarama, 2020,Umugaba mukuru w’Ingabo za Qatar Lt Gen Ghanin Bin Shaheen Al –Gahnim yasuye u Rwanda agirana ibiganiro na mugenzi we Gen Jean Bosco Kazura.

Kubera ko Qatar  ifite imigabane ingana n 49% by’imigabane y’ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu Bugesera.

Bigaragara ko ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Qatar n’u Rwanda buzafasha mu guteza imbere ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere kandi u Rwanda rukubakirwa ubushobozi bwo kuba nta mwanzi wavogera ikirere cyabwo.

Qatar ntiyakwemera ko ahantu yashyize ubukungu bwayo hagira uhavogera kugira ngo abuhungabanye.

Qatar ifite 49% by’umutungo washyizwe mu kubaka iki kibuga cy’indege cya Bugesera

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version