Nyagatare: Abanyeshuri Basaba Ababyeyi Kubabonera Umwanya

Ikibazo cy’ababyeyi batabonera abana babo umunya ngo babaganirize ku buzima bw’imyororokere ntikiba mu Mujyi wa Kigali gusa. Kiri n’ahandi nk’uko abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri cya Karangazi High Schools babyemeza.

Baherutse kubwira itangazamakuru ko hari amakuru ku buzima bw’imyororokere bazi ariko ko amenshi bayabwirwa na bagenzi babo bigana, andi bakayahabwa n’abarimu mu gihe hari n’ayo bakura kuri murandasi.

Ayo bahabwa n’ababyeyi babo ni make nk’uko uwitwa Mike Rutikanga wiga i Karangazi abyemeza.

Ati: “ Mu by’ukuri hari amakuru dufite kandi amenshi tuyakura muri bagenzi bacu twigana batuganiriza. Amakuru duhabwa n’abandi nayo ni menshi ariko twifuza ko ababyeyi barushaho kutwegera bakatuganiza ku buzima bw’imyororokere.”

- Advertisement -
Mike Rutikanga

Rutikanga avuga ko kuba ababyeyi batabonera abana umwanya uhagije ngo babasobanurire uko imibiri yabo ikora, bibashyira mu kaga ko kuzatera inda cyangwa kuziterwa cyangwa se bakaba bakwandura SIDA n’izindi ndwara.

Ikindi avuga ni uko ababyeyi bahitamo kwita umwana wabo ikirara cyangwa icyomanzi iyo bamenye[batinze] ko yishoye mu mibonano mpuzabitsina.

Umwe mu babyeyi usanzwe utuye muri Nyagatare ariko udafite umwana wiga muri Karangazi witwa Samantha Uwamwezi yatubwiye ko ibyo abana bavuga ari byo kuko ubuzima bwahenze kandi bikaba bitakiri umwihariko wa Kigali gusa.

Ati: “ Rwose kubona umwanya ngo ugiye kwicarana n’umwana mumarane isaha yose muganira ku by’ubuzima bw’imyororokere, biragoye. Ni ikintu kidashoborwa na buri wese.”

Ku rundi ruhande, avuga ko ubukangurambaga bwo kubwira abana ko mu mibonano mpuzabitsina muri rusange no mu yindi idakingiye hashobora kubateza ibyago, bugomba kongerwa.

Ikigo cya Karangazi bati: ‘Ntako tutagira…’

Ubuyobozi bw’Ikigo cya Karangazi buvuga ko bwashyizweho uburyo bwo gufasha abana bahiga kugira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere.

Gatungo Rutaha Mathieux uyobora Ikigo cy’Amashuri yisumbuye cya Karangazi, avuga ko batoza  abana ‘kurangwa ‘n’imico myiza.

Gatungo Rutaha Mathieux uyobora Ikigo cy’Amashuri yisumbuye cya Karangazi.

Muri iyo mico myiza ngo harimo no kwirinda ubusambanyi bwabaganisha kuri SIDA.

Ati: “Tugira gahunda zo kuganiriza abana kenshi tubatoza umuco, noneho hakaziramo no kubahugura ku bijyanye n’agakoko gatera SIDA.”

Yemeza ko mu kigo ayoboye hari itsinda( club) rishinzwe kurwanya SIDA kandi ngo ruganiriza abanyeshuri kuri SIDA cyane cyane mu mpera z’Icyumweru.

Muri icyo gihe nibwo baboneraho kwidagadura no kuganira mu buryo burambuye.

Ikigo cy’igihugu kita ku buzima, RBC, kiri mu bukangurambaga bwo kwibutsa urubyiruko ko kwirinda biruta kwivuza.

Ni ubukangurambaga buzakorerwa mu Ntara y’i Burasirazuba no mu Mujyi wa Kigali kuko ari ho hantu hagaragara ubwandu bwinshi kurusha ahandi.

Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa byo kurwanya Virusi itera SIDA na  SIDA ubwayo witwa Aimé Erneste Nyirinkindi avuga ko u Rwanda rwateye intambwe mu kugabanya ubwandu bwa SIDA ariko ko hakiri ibigomba gukorwa.

Aimé Erneste Nyirinkindi avuga ko u Rwanda rwateye intambwe mu kugabanya ubwandu bwa SIDA ariko ko hakiri ibigomba gukorwa.

Mu mwaka wa 2015, ubwandu bwa SIDA bwanganaga na 3.0%. Nyuma y’imyaka ine, ubwandu bwaragabanutse bugera kuri 2,6%.

Imibare y’ubwandu bushya yaragabanutse iva kuri 0,27%  mu mwaka wa 2013 igera kuri 0,08% mu mwaka wa 2019.

N’ubwo imibare muri rusange igaragaza ko ubwandu bugabanuka, haracyari ibyo gukorwa nk’uko Nyirinkindi abivuga.

Avuga ko ikigo cy’u Rwanda cy’ubuzima kizakomeza kwibutsa urubyiruko ko kwifata biruta kwivuza ariko ko mu gihe byanze, ari ngombwa gukoresha agakingirizo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version