‘Tuzacunaguzwa N’Abaducumbagiza Kugeza Ryari?’ Perezida Kagame Abaza Abanyarwanda

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko bagomba gukora ibiramba kandi bikozwe neza. Ngo abantu bagomba gukora neza, bagakora ibiramba kandi bakabikurikirana kugira ngo u Rwanda batazahora basindagizwa.

Avuga ko guhora ufite umuntu ugufashe akaboko ngo udatsikira ndetse bikagera n’aho umuntu akugaburira bidakwiye.

Ati: “ Dusunikwa kubera iki, ugusunika we yabikuye he wowe utabikura? Umuntu akagusindagiza nk’impumyi…”

Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bafite uburyo bakwivana mu bukene, bagakora bagamije kuzamura umusaruro ugera no ku bandi.

- Kwmamaza -

Avuga ko abayobozi bakora bagamije gukora kugira ngo umusaruro ugere no ku bandi.

Yasabye ko Abanyarwanda bava ku byo kumva ko bazahora basindagizwa ‘bitari bizima.’

Perezida Kagame avuga ko ikibazo cyo gusindagizwa ariko ugusindagiza anagucunaguza.

Mu kugucunaguza, banakwibutsa ko costume wambaye ari bo bayikuguriye.

Banakwibutsa kandi ko ugomba kugira umuco wabo, ukifata nk’uko nabo  bifata.

Perezida Kagame yasabye abayobozi muri rusange n’Abanyarwanda muri rusange kudatega  amatwi ibyo abo bantu bavuga.

Ati: “ Ikintu cyabakiza ibyo ni ugukora, ukamenya ko uri umuntu, ko n’abo bagucunaguza nabo ari abantu nkawe, nk’abandi.”

Yibukije abari aho n’Imana irema abantu itegeze abashyira mu byiciro by’Ubudehe, ngo yumve ko bamwe babaho nabi abandi babaho neza.

Kagame yavuze ko Abanyarwanda n’abanya Afurika badakwiye kumva ko Imana yabacishije bugufi, ngo si uko ibintu bimeze.

Ngo ntabwo Imana yahaye Abanyarwanda n’abanya Afurika guhora bacumbagizwa no gucunaguzwa.

Perezida w’u Rwanda kandi yanenze abayobozi baterera iyo ntibakurikirane imishinga y’igihugu.

Ngo hari abibaza asanga nta kanunu kabyo bazi.

Avuga ko hari abayobozi bikemurira ibibazo byabo ariko iby’abaturage bakibagirana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version