Nyagatare: Hagiye Kubakwa Ibagiro Ribaga INKA 200 Ku Munsi

Team work

Ahitwa Mirama mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare hagiye kubakwa ibagiro rizuzura rifite agaciro ka  Miliyari 1,242. Rizabagirwamo inka 200 n’ihene 500 ku munsi.

Hari abacuruzi b’inyama bo muri aka Karere babwiye RBA ko ibagiro bari basanganywe ryabagaga inka 10 gusa kandi ku munsi.

Imirimo yo kubaka iri bagiro imaze ibyumweru itangiye.

Kugeza ubu kandi mu Karere kose ka Nyagatare habagirwaga inka 27.

- Advertisement -
Ikibanza cy’ahagiye kuzubakwa iri bagiro(Photo@RBA)

Kubera ko nta bagiro rigari kandi rigezweho hari bafite, aborozi bo muri aka Karere kari mu Turere tw’u Rwanda twororerwamo inka nyinshi kurusha utundi bahitagamo korora inka zitanga umukamo kurusha izibagwa zigatanga inyama.

Iri bagiro rizubakwa mu Murenge wa Nyagatare

Kubaga inka 200 ku munsi byatuma izo muri Nyagatare zishira mu gihe gito…

Aborozi bo muri Nyagatare barishimira ko babonye ibagiro ariko hari n’abibaza niba koko inka cyangwa ihene zorowe mu Rwanda muri rusange n’izororewe muri Nyagatare  zihagije kandi zizaboneka mu gihe kirekire kugira ngo ririya bagiro ritazuzura rigakora igihe gito, ubundi rikabura inka cyangwa ihene zo kubaga.

Hari umuturage wo mu Karere ka Nyagatare kandi ujijutse wabwiye Taarifa ko iyo akoze igereranya asanga umworozi w’inka utunze nyinshi afite inka 100 kandi ngo abo ni bacye.

Avuga ko muri rusange umworozi ufite inka ziringaniye mu bwinshi afite inka 30 kandi ngo imwe mu mpamvu ibitera ni uko n’urwuri rwabaye ruto.

Umworozi ufite inka nyinshi yemerewe hegitari 25 z’urwuri.

RBA yo yandittse ko inka 27 ari zo zibagirwa mu Karere ka Nyagatare kose.

Ngo zingana na 20% by’ubushobozi bw’ibagiro riri kubakwa mu Murenge wa Nyagatare.

Aborozi b’aho babwiye Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA, ko mu rwego rwo guhaza ririya bagiro, bagiye gushaka ubushobozi bakagura kandi bakorora ‘inka z’inyama’ aho gukomeza korora ‘inka z’umukamo’ gusa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare witwa Hategekimana Fred yavuze ko ririya bagiro  niryuzura andi yose azahita afungwa.

Ngo inka zose zo muri Nyagatare zizajya zibagirwa muri aka Karere aho kujyanwa ahandi.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aherutse gutangaza ko umusaruro w’inyama mu Rwanda wiyongereyeho 15% uvuye kuri toni 152.029 zo mu 2017 ugera kuri toni 174.904  mu mwaka wa 2021.

Iyi ni imibare ukomatanyije inyama z’amatungo atandukanye harimo n’amafi.

Icyakora muri gahunda yaguye muri Politiki y’ubworozi mu Rwanda, harimo ko inyama z’ingurube n’iz’inkoko ari zo zizaribwa n’Abanyarwanda aho kurya inka.

Intego ni uko inka zakomeza kuba isoko y’intungamubiri zikomoka ku mata, abantu bakanywa amata yazo aho kuzibaga bashaka inyama.

Politiki ni uko inka ziba iz’umukamo, inyama zigatangwa n’andi matungo

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, ushinzwe by’umwihariko ubworozi Dr  Solange Uwituze aherutse gutangaza ko imibare yerekana ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba barya inyama z’ingurube n’inkoko kurusha andi matungo yose.

Hari mu Nteko yahuje aborozi b’ingurube yateraniye i Kigali mu Ugushyingo, 2021.

Yari yayitumiwemo ngo agire inama abo borozi akurikije uko ubworozi bwabo buhagaze muri iki gihe.

Uwituze avuga ko iyo arebye uko imibare ihagaze muri iki gihe, usanga igenamigambi rivuga ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba bagera kuri miliyoni 22 kandi ngo bazaba bafite amikoro atuma buri Munyarwanda yinjiza 12 000 $ ku mwaka.

Kubera ko ubutaka bwo guturaho buzaba ari buto n’urwuri rukaba ruto, ubworozi buzakorwa muri kiriya gihe ni ubw’amatungo atarisha, ayo akaba ari ingurube n’inkoko.

Inyama z’ingurube zizaba ziri mu ziribwa cyane n’Abanyarwanda mu myaka 20 iri imbere

Kubera iyi mpamvu, Dr Solange Uwituze yabwiye aborozi b’ingurube ko bagomba gutangira gutegura uko bazahaza isoko ry’Abanyarwanda mu gihe kiri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version