Rwanda: Kuri Twitter Baramagana Ibyatangajwe N’Ikinyamakuru Cyo Mu Bwongereza

Bamwe mu barokotse  Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bamaganye ibiherutse kwandikwa n’ikinyamakuru The Mirror cyo mu Bwongereza ko Leta y’u Rwanda izimura abana ‘barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu nzu yitwa One Dollar Complex iri i Kagugu kugira ngo ikoreshwe n’abimukira bazava mu Bwongereza.

The Mirror yanditse ko kwimura bariya bana bakavanwa muri iriya nzu (The Mirror yayise Hope House) bigamije gutegura aho abimukira bazava mu Bwongereza bazatuzwa kandi ngo u Rwanda ruherutse kubyemeranyaho n’Umumyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe ibikorerwa imbere mu gihugu Madamu Priti Patel.

Patel aherutse mu Rwanda akaba yarashyize umukono ku masezerano agena uko igihugu cye kizakorana n’u Rwanda muri iyi gahunda.

Iki kinyamakuru kivuga ko hari abana 22 babaga muri iriya nzu bari kuhimurwa.

- Advertisement -

Aho kwandika ko bariya bana ari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, hari aho The Mirror yanditse ko ari ‘impfubyi z’intambara’ yabaye mu Rwanda.

Kuri The Mirror, ngo bariya bana si imfubyi za Jenoside ahubwo ni iz’intambara yabaye mu Rwanda

Abanditsi b’iki kinyamakuru bavuga ko hari ‘umwe mu bagore’ umaze imyaka umunani aba muri iriya nzu wababwiye ko nta handi yabona yerekeza kuko nta handi yigeze aba ngo ahakurire bityo abe yaherekeza mu gihe yaba yirukanywe hariya.

Abarokotse Jenoside babyamaganye…

Kuri Twitter niho  hahise haba uburyo bamwe bahisemo bwo kuvuga ko ibyo The Mirror yanditse atari ko bimeze.

Egide Gatari yanditse ko ibyo The Mirror yanditse ari ‘imbabazi nk’iza Bihehe.’

Yanditse ko uretse no kuba ari ibinyoma ahubwo ngo si imbabazi nyazo bafitiye abana baba muri kiriya kigo.

Ati: “ Ibinyoma! Ni Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ubwo buvugizi ntibukenewe. Impuhwe za bihehe” ni ko nasobanura iyo nyandiko yanyu.”

Ishimwe Aimé Olivier nawe yavuze ko ibyanditswe na kiriya kinyamakuru nta kuri kurimo.

Undi wanditse  kuri iyi ngingo ndetse akamagana umunyamakuru wavuze ko bavuganye ni uwitwa Emmanuel Muneza.

Muneza avuga ko atigeze avugana n’abanyamakuru ba The Mirror ndetse ko ngo kuba baramwise Umuhuzabikorwa wa AERG National si byo kuko atari we.

Ati: “ Uretse na The Mirror nta munyamakuru wo mu Bwongereza ndavugana nawe mu buzima. Ntimukayobye abasomyi banyu.”

 

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi nawe yanditse ko ibyo The Mirror yanditse bitarimo ubunyamwuga.

The Mirror yanditse biriya mu gihe Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe ibibazo bibera imbere muri kiriya gihugu Madamu Priti Patel we atangaza ko u Rwanda ari igihugu gifite imiyoborere itaruhesha isura nziza rwonyine, ahubwo ari n’ijwi ry’Afurika muri rusange.

Icyo gihe yagize ati: “…u Bwongereza bwishimiye gukorana bya hafi n’u Rwanda kandi nzi neza ko iki gihugu kiyoboye haba mu karere kirimo ndetse n’ahandi ku isi. Ijwi ry’u Rwanda rivugira n’Afurika yose.”

Abimukira Ba Mbere Baturutse Mu Bwongereza ‘Bari Hafi’ Kugera Mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Bwana Borris Johnston nawe yavuze ko yizeye ko abimukira bazaza mu Rwanda bazakirwa neza kandi u Rwanda rukazabikora rukurikiza amategeko mpuzamahanga, ntawe uhutajwe.

Hari amakuru Taarifa ifite avuga ko abaturage ba mbere bazava mu Bwongereza bazagera mu Rwanda mu Byumweru bitandatu biri imbere.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version