Perezida Kagame yaciye muri Senegal asuhuza Perezida w’iki gihugu akaba na Perezida w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe witwa Macky Sall.
Kagame yari avuye mu ruzinduko yari amazemo iminsi mu bihugu bitandukanye birimo Congo-Brazzaville, Jamaica na Barbados.
On his way home from Barbados, President Kagame stopped over in Dakar where he was received by President @Macky_Sall. pic.twitter.com/paj4vS1AKH
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) April 18, 2022
Ntiharatangazwa ibyo yaganiriye na Macky Sall ariko bisanzwe bizwi ko ari inshuti y’u Rwanda ndetse aherutse no gutumira mugenzi we Paul Kagame ubwo hatahwaga Stade nshya ya Senegal yitiriwe umukambwe Abdoulaye Wade, uyu akaba yarategetse Senegal akaza gusimburwa na Sall.
Iriya Stade yatashywe taliki 22, Gashyantare, 2022.
U Rwanda na Senegal kandi biri mu bihugu by’Afurika biri hafi kubakwamo inganda zikora inkingo z’igituntu, malaria na COVID-19.
Ikindi gihugu biteganyijwe ko kizubakwamo uru ruganda ni Ghana.