Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB, cyatangaje uko uturere tw’u Rwanda twatabiriye gutanga ubwisungane mu buzima, Mutuelle de Santé.
Nyagatare niyo ya nyuma mu kubutanga(81.4%), ikaba yarasimbuye Kicukiro, ubu iri ku mwanya wa kane.
Akarere ka mbere gafite abaturage bisungana mu by’ubuzima ni Gisagara(98.0%), igakurikirwa na Nyaruguru(95.4%) hagakurikiraho Gakenke(95.0%) nyuma hakaza Kicukiro(94.3%), nayo igakurikirwa na Nyamasheke(93.8%).
Imibare ya RSSB yerekana ko impuzandengo y’abaturage bose bishyuye mutuelle ingana na 89.2%.
Abenshi muri bo ni abo mu Ntara y’Amajyepfo kuko bangana na 90.22%, hagakurikiraho Umujyi wa Kigali ufite abaturage bangana na 90.13%, nyuma hakurikiraho Intara y’Amajyaruguru ifite abaturage batanze mutuelle bangana 89.55%, Intara y’Uburengerazuba ifite 89.54%, hagaheruka u Burasirazuba ( ari n’aho Nyagatare iherereye) ifite abangana na 84.75%.
Ubwisungane mu kwivuza ni ingenzi mu gufasha abaturage kugera kuri serivisi z’ubuzima batasabye ikugufi gihanitse.
#RwoT
📢22.02.2023: Ubwitabire mu kwishyura #Mituweli2022_2023 ku rwego rw’Igihugu bugeze kuri 89,2%. pic.twitter.com/viOAmLLyZK— Rwanda Social Security Board (@RSSB_Rwanda) February 26, 2023