U Rwanda Rugomba Gushaka Ahandi Rwakura Ingano

Ibi byaraye bivuzwe na Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda Bwana John Rwangombwa mu kiganiro yahaye abitabiriye igikorwa cyo kugaragaza uko Urwego rw’imari na Politiki y’ifaranga ruhagaze mu Rwanda.

Yakomoje  ku ngaruka intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya izagira ku Rwanda.

Avuga ko kuba  hafi 60% y’ingano u Rwanda rutumiza hanze ituruka mu Burusiya na Ukraine kandi ibi bihugu bikaba biri mu ntambara, bivuze ko ubwinshi by’ingano rucyenera izagabanuka.

Kubera iyo mpamvu, Guverineri Rwangombwa avuga ko u Rwanda rugomba gushaka ahandi rwakura ingano zo kuziba icyo cyuho.

- Advertisement -

Ikindi kandi ngo u Rwanda rugomba gushaka ahandi rwakura ibicuruzwa birimo ibikomoka  kuri Peteroli na Gazi.

Guverineri Rwangombwa John ubwo yabwiraga abitabiriye kiriya kiganiro

Ku byerekeye uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze, Rwangombwa yavuze ko n’ubwo hari impungenge k’ukwiyongera kw’inguzanyo zigomba gukurikiranirwa hafi ku bijyanye n’imyishyurire yayo, ngo Banki ayoboye  ishimishwa nuko ibigo by’imari biri kunguka.

Abishingira ku mibare y’umwaka wose wa 2021.

Guverineri Rwangombwa asanga u Rwanda rugomba gushaka  isoko u Rwanda rwahahiramo ibicuruzwa bimwe na bimwe rwakuraga mu Burusiya na Ukraine.

Asanga ibi bizarufasha kwirinda  ingaruka iriya ntambara izateza cyane cyane ku biciro ku isoko ry’u Rwanda.

Banki nkuru y’u Rwanda kandi yaboneyeho gutangariza Abanyarwanda ko urubuga rw’ikoranabuhanga yise GERERANYA.

Ruriho amakuru ahagije yereka abakiliya ba serivisi z’imari uko ibigo bizitanga bikora bityo bakagira amahitamo y’ikigo bagana.

Guverineri Rwangombwa asanga u Rwanda rugomba gushaka isoko u Rwanda rwahahiramo ibicuruzwa bimwe na bimwe rwakuraga mu Burusiya na Ukraine.

Rwashyizweho mu rwego rwo gufasha abaguzi ba serivisi z’imari kugira amahitamo.

Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda Soraya Hakuziyaremye avuga ko iriya serivizi izagira uruhare mu kugabanya ikiguzi cya serivise z’imari.

Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda Soraya Hakuziyaremye

BNR yagangaje ko bitewe na politiki zitandukanye zigenga urwego rw’imari, ibigo bitandukanye bikora muri  uru rwego biri kunguka.

Urwego rw’amabanki rwazamutse ku gipimo cya 17.5% by’umutungo wabyo ugera kuri miliyali 5,064 uvuye kuri miliyali 4311 mu mwaka wa 2020.

Ibigo by’imari nto n’iciriritse rwazamutse ku gipimo cya 18.3% umutungo wabyo ugera kuri miliyali 421 uvuye kuri miliyali 357 mu mwaka wa 2020.

Abari bitabiriye kiriya kiganiro
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version