2020:Umwaka uhitanye benshi mu bigeze kuyobora ibihugu by’Afurika

Moi, Nkurunziza, Moubarak, Mkapa

Umwaka wa 2020 uri mu yindi myinshi abanyamateka bazandikaho kuko wabayemo byinshi ariko cyane cyane kwibasira abantu mu byerekeye ubuzima kubera icyorezo cya COVID-19. Urebye muri Afurika usanga hari abantu bakomeye wahitanye ariko reka turebe abigeze kuyobora bimwe mu bihugu byayo.

Daniel A.Moi wa Kenya

Yayoboye Kenya guhera muri 1978 kugeza muri 2002. Yasimbuye Jomo Kenyatta.

Hussein Moubarak wa Misiri

- Advertisement -

Moubarak yayoboye Misiri guhera muri 1982 kugeza muri 2011.

Yapfuye muri Gashyantare, 2020.

J.Y.Opango wa Congo-Brazzaville

Jacques Joachim Yhombi-Opango yapfuye taliki 30, Werurwe, 2020.

Yayoboye Congo-Brazaville nyuma y’igihe runaka yamaze ari umusirikare mukuru mu ngabo za kiriya gihugu.

Nkurunziza w’u Burundi

Pierre Nkurunziza yavutse taliki 18, Ukuboza, 1964, apfa taliki 8, Kamena, 2020. Yari Umunyapolitiki wayoboye u Burundi aza gupfa azize uburwayi bivugwa ko ari ubw’umutima.

Benjamin Mkapa wa Tanzania

Benjamin William Mkapa yavuze muri 1938 apfa taliki 24, Nyakanga, 2020. Ni umwe mu bakuru b’ibihugu by’Afurika babaye abahuza mu bihugu bitandukanye.

Pascal Lisouba wa Congo-Brazzaville

Pascal Lissouba yavutse muri 1931 apfa muri Kanama, 2020.

Niwe Perezida wa Mbere wa Congo Brazzaville watowe mu buryo bwa Demukarasi. Uwamukuye ku butegetsi n’ubu niwe ukiburiho, akaba ari Denis Sassou Nguesso .

Amadou Toumani Touré wa Mali

Amadou Toumani Touré yavutse muri 1948 apfa mu Ugushyingo 2020.

Yabaye Perezida wa kabiri wa Mali watowe mu buryo bwa Demukarasi. Yatangiye kuyobora Mali guhera muri  2002 kugeza muri 2012. Yapfuye azize uburwayi abo mu muryango we bavuga ko ari umutima yazize.

JJRawlings wa Ghana

Jerry John Rawlings yavutse muri 1947  apfa mu Ugushyingo 2020.Yayoboye Ghana guhera 1981 kugeza muri 2001. Afatwa nk’umwe mu bayoboye Ghana bashyizeho Itegelko nshinga Ghana ikigenderaho kugeza n’ubu.

Sidi O.Abdallah wa Mauritania

Yavutse muri 1938 apfa mu Ugushyingo,2020 . Yategetse Mauritania guhera muri 2007 kugeza 2008. Yakorewe coup d’Etat mu Kanama, 2008

 Mamadou Tandja wa Niger

Mamadou Tandja yavutse muri 1938  apfa mu Ugushyingo 2020. Yayoboye Nigeri guhera muri 1999 kugeza muri 2010.

Pierre Buyoya: Kugeza ubu biravugwa ko Pierre Buyoya wigeze kuyobora u Burundi nawe yaba yishwe n’Icyorezo COVID-19.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version