Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamagabe: Beretswe Uko Umubu Ukura Kugeza Ushoboye Gutera Malaria
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Nyamagabe: Beretswe Uko Umubu Ukura Kugeza Ushoboye Gutera Malaria

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 April 2024 4:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahagarariye abandi mu byiciro by’imibereho y’abatuye Nyamagabe bari guhugurwa ku miterere y’umubu utera malaria kugira ngo bamenye uko bazajya bawikiza ukiri muto.

Ayo masomo agamije kumenya uko uwo mubu ukura, aho uterera amagi, uko ubigenza ndetse n’uburyo bajya bawima amahirwe yo gukura.

Bari kuyahererwa ku Biro by’Akarere ka Nyamagabe agatangwa ku bufatanye bw’ikigo cy’ubuzima, RBC, n’Ihuriro ry’amadini bita RICH.

Abaturage basobanuriwe ko imibu ubusanzwe yanduza umuntu binyuze mu kumuteramo udukoko bita plasimodium.

Utu dukoko nitwo dutera umuntu malaria.

Kimwe mu bibazo Abanyarwanda bafite bibatera malaria ni ukutamenya uko umubu utera malaria umeze, uko wororoka n’uko ukora ngo wanduze umuntu.

Ubumenyi bw’uko imibu yororoka buzafasha Abanyarwanda kumenya uko bataha urwaho imibu ngo ikure, ndetse no kumenya amayeri ikoresha ngo irume abantu.

Minisiteri y’ubuzima yatangije uburyo yise Intergrated Vector Management( IVM) bwo gusobanurira Abanyarwanda uko imibu itera malaria iteye, uko itandukanye n’indi ndetse n’amayeri ikoresha mu kwanduza abantu.

Muri uwo mujyo, abaturage b’Umurenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe bari mubo uyu mushinga wagezeho.

Bamwe muri bo babwiye itangazamakuru ko bari guhugurwa ku miterere y’umubu utera malaria, uko wanduza abantu n’uburyo bawurwanya ntiwororoke.

Ni amahugurwa bazamaramo iminsi itatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Agnès Uwamariya avuga ko muri aka Karere hari malaria nyinshi.

Uwamariya mu kiganiro n’itangazamakuru

Ndetse ngo niko ka mbere kayirwaza mu gihugu hose.

Ati: “ Dukurikije imibare ya 2022/2023 akarere kacu ni akarere gahagaze nabi mu rwego rw’igihugu kuko dufite umubare munini w’abarwara malaria ugereranyije n’ahandi. Mu mibare,  twashoje uwo mwaka ku bantu 1000 dufite abantu 111 barwaye iyi ndwara mu gihe ku mpuzandengo y’igihugu ari abantu 47 ku bantu 1000”.

Uwamariya avuga ko mu Karere ke hari imirenge itandatu mu mirenge 17 ubona ko yiganjemo malaria.

Avuga ko amahugurwa ari gutangirwa mu Karere ke, agamije gusangiza abajyanama b’ubuzima, abahagarariye amakoperative n’abandi bafite aho bahuriye n’imibereho y’abaturage ubumenyi kuri malaria n’uburyo abaturage bayirwanya.

Atangaza ko imwe mu mpamvu zituma malaria ikomeza kuba nyinshi mu Karere ke ari ubumenyi buke ku mubu no kuri malaria muri rusange.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima kivuga ko umuhati wo kurwanya malaria uri kugera ku ntego binyuze mu gushyira mu bikorwa ingamba zirimo gutera imiti yica imibu, kurara mu nzitiramubu no mu bundi buryo bwateguwe na Minisiteri y’ubuzima.

Umubu utera malaria uteye ute?

Imibu yose ntitera malaria

Imibu yose ntitera malaria. Imibu ikiri mito iba ari utunyorogoto. Urakura kuzageza ugurutse. Umubu witwa Anophele w’ingore niwo wanduza malaria kandi uba utandukanye n’indi mibu.

Ni ngombwa kumenya ko hari anopheles y’ingabo ariko yo ntiyanduza malaria.

Ubusanzwe iyo umubu w’ingabo ubanguriye umubu w’ingore biba rimwe gusa uwo mubu w’ingabo ugapfa.

Uw’ingabo upfa nyuma y’igihe gito n’aho uw’ingore ugapfa nyuma y’iminsi iri hagati ya 21 na  28.

Umubu ntushobora kurenza ukwezi ukiri ho.

Impamvu ni uko yororoka cyane ku buryo iramutse irambye yazuzura isi!

Mu minsi yose umubu w’ingore umara ukiri ho, uba urimo ugenda ukwirakwiza malaria.

Mbere y’uko upfa, umubu w’ingabo uba warasigiye uw’ingore intanga nyinshi ubika mu kitwa Spermatophora.

Uko ukeneye kororoka niko uhita wihereza kuri za ntanga wasigiwe n’ingabo ukazishakira aho zakororokera.

Umubu wima inshuro imwe mu buzima bwawo.

Iyo urumye umuntu uba ushaka amaraso yo gukuza amagi yawo. Amaraso y’umuntu niyo y’ingenzi ku myororokere y’umubu.

N’ubwo amaraso y’amatungo nayo ntacyo atwara umubu ariko kuruma itungo bigora umubu kubera ko uruhu rw’inka, imbwa, ihene, injangwe n’andi matungo ruba rukomeye kandi rutwikiriwe n’ubwoya.

Umubu kandi uruma umuntu ahantu horoshye ni ukuvuga mu maso, mu irugu, mu ntege n’ahandi horoshye.

Iyo umubu ujya gushaka amazi utereramo amagi yawo, uhitamo amazi akwiriye.

Mu maguru yawo harimo ubushobozi bwo gukandagira mu mazi ukumva niba ari meza ku kigero gihagije cyatuma uyateramo amagi ntagire ikibazo.

Mu maguru y’umubu habamo ubushobozi bwo kumva niba muri ayo mazi harimo acide( ibyo PH, Potentiel d’Hydrogène), wasanga irimo ntuhashyire ayo magi.

Amazi yaretse ahantu akahamara icyumweru niyo imibu ikunda guteramo amagi.

Mu magambo avunaguye ngiyo science iherekeje umubu.

Icyakora ni ndende…

TAGGED:AkarereAmazifeaturedimibuMeyaNyamagabeRBC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yaganiriye Na Emmanuel Macron Ku Mutekano Mu Karere
Next Article Kamonyi: Batatu Bagwiriwe N’Ikirombe Bavanywemo Bapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?