Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamagabe: Umusirikare Yabwiye Abitabiriye Umuganda Ko Umutekano Ucunzwe Neza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyamagabe: Umusirikare Yabwiye Abitabiriye Umuganda Ko Umutekano Ucunzwe Neza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 July 2022 12:34 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Nyamagabe Lt. Col. John Agaba abwiye abaturage ko umutekano w’ighugu urinzwe neza.

Abivuze hashize ukwezi Polisi y’u Rwanda itangaje ko ku wa Gatandatu Taliki 18, Kamena, 2022 hari abantu binjiye mu Rwanda  baturutse i Burundi batunguka mu Karere ka Nyamagabe ahitwa Kitabi barasa imodoka yari irimo abantu benshi hapfa umushoferi n’undi muntu umwe.

Hari abandi bantu batandatu bahakomeretse bajyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare ngo bavurwe.

Lt. Col Agaba yabwiye abaturage ko n’ubwo bwose umutekano ucunzwe neza, ariko nabo bafite inshingano zo kuwusigasira bakorera irondo mu Midugudu aho batuye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere, Lt. Col. John Agaba abwiye abaturage ko umutekano w'Igihugu urinzwe neza, abasaba kugira uruhare mu kuwusigasira bakora amarondo mu Midugudu aho batuye. pic.twitter.com/WKN0SGCOGk

— Nyamagabe District (@Nyamagabe) July 30, 2022

Abo yabibwiye ni abaturage bari barangije umuganda rusange ukorwa ku wa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi.

Bari bahuriye mu Murenge wa Kamegeri, Akagari ka Kirehe.

Kuri iyi nshuro abaturage babwiwe ko bagomba kwitegura kuzaha abazaza kubabarura amakuru yose bazabasaba.

Muri Kanama, 2022 hateganyijwe ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire.

- Advertisement -

Iri barura ryagenewe Miliyari zigera kuri 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rizakorwa mu gihe cy’iminsi 15 kandi rigere kuri buri rugo mu ngo zo mu Rwanda.

Tugarutse ku nama abatuye Umurenge wa Kamegeri bahawe, bibukijwe ko n’isuku ari ingirakamaro haba ku mubiri wabo, mu ngo zabo ndetse bakazibukira ibyo kurarana n’ihene cyangwa inkoko.

Abatuye mu cyaro bazi ko kurarana n’amatungo biterwa n’impamvu zirimo izo kubura amakoro yo kubaka ikiraro ndetse no kwanga ko hari uwabinjirana akabarwa itungo kandi riri mu bibagoboka iyo ubukene bwuriye uburiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe witwa Niyomwungeri Hildebrand yabwiye abaturage ko bagomba no gusibura imirwanyasuri bitegura imvura iri hafi kugwa.

Imirwanyasuri ifasha mu kugabanya ubukana bw’imivu itembana imyaka bityo imvura ntigire uruhare mu gusonjesha abaturage kandi ubundi ibereyeho kuba isoko yo kweza no kwihaza mu biribwa.

Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, giherutse gutangaza ko mu Ntara y’Amajyepfo isuri iri mu bituma abaturage barumbya bagasonza.

Abakozi bo mu bigo by’ubuvuzi muri  Nyamagabe nabo  bakoze umuganda wihariye wo gusukura ahatangirwa serivisi zitandukanye no gutunganya ubusitani bw’ibyo bigo.

TAGGED:AbaturagefeaturedNyamagabeUmusirikareUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article IGP Munyuza Yibukije Urubyiruko Akamaro Ko Gutangira Amakuru Ku Gihe
Next Article Pasiteri Aravugwaho Kwica Uwo Bakundanaga Akamuhamba Mu Cyumba Araramo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?