Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Nyamagabe Lt. Col. John Agaba abwiye abaturage ko umutekano w’ighugu urinzwe neza.
Abivuze hashize ukwezi Polisi y’u Rwanda itangaje ko ku wa Gatandatu Taliki 18, Kamena, 2022 hari abantu binjiye mu Rwanda baturutse i Burundi batunguka mu Karere ka Nyamagabe ahitwa Kitabi barasa imodoka yari irimo abantu benshi hapfa umushoferi n’undi muntu umwe.
Hari abandi bantu batandatu bahakomeretse bajyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare ngo bavurwe.
Lt. Col Agaba yabwiye abaturage ko n’ubwo bwose umutekano ucunzwe neza, ariko nabo bafite inshingano zo kuwusigasira bakorera irondo mu Midugudu aho batuye.
Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere, Lt. Col. John Agaba abwiye abaturage ko umutekano w'Igihugu urinzwe neza, abasaba kugira uruhare mu kuwusigasira bakora amarondo mu Midugudu aho batuye. pic.twitter.com/WKN0SGCOGk
— Nyamagabe District (@Nyamagabe) July 30, 2022
Abo yabibwiye ni abaturage bari barangije umuganda rusange ukorwa ku wa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi.
Bari bahuriye mu Murenge wa Kamegeri, Akagari ka Kirehe.
Kuri iyi nshuro abaturage babwiwe ko bagomba kwitegura kuzaha abazaza kubabarura amakuru yose bazabasaba.
Muri Kanama, 2022 hateganyijwe ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire.
Iri barura ryagenewe Miliyari zigera kuri 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Rizakorwa mu gihe cy’iminsi 15 kandi rigere kuri buri rugo mu ngo zo mu Rwanda.
Tugarutse ku nama abatuye Umurenge wa Kamegeri bahawe, bibukijwe ko n’isuku ari ingirakamaro haba ku mubiri wabo, mu ngo zabo ndetse bakazibukira ibyo kurarana n’ihene cyangwa inkoko.
Abatuye mu cyaro bazi ko kurarana n’amatungo biterwa n’impamvu zirimo izo kubura amakoro yo kubaka ikiraro ndetse no kwanga ko hari uwabinjirana akabarwa itungo kandi riri mu bibagoboka iyo ubukene bwuriye uburiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe witwa Niyomwungeri Hildebrand yabwiye abaturage ko bagomba no gusibura imirwanyasuri bitegura imvura iri hafi kugwa.
Imirwanyasuri ifasha mu kugabanya ubukana bw’imivu itembana imyaka bityo imvura ntigire uruhare mu gusonjesha abaturage kandi ubundi ibereyeho kuba isoko yo kweza no kwihaza mu biribwa.
Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, giherutse gutangaza ko mu Ntara y’Amajyepfo isuri iri mu bituma abaturage barumbya bagasonza.
Abakozi bo mu bigo by’ubuvuzi muri Nyamagabe nabo bakoze umuganda wihariye wo gusukura ahatangirwa serivisi zitandukanye no gutunganya ubusitani bw’ibyo bigo.