Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamasheke: Abakekwaho Kwica Umukobwa Wari Umaze Iminsi Micye Yerekanye Fiancé Bafashwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyamasheke: Abakekwaho Kwica Umukobwa Wari Umaze Iminsi Micye Yerekanye Fiancé Bafashwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 April 2022 12:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abantu batatu baherutse gufatwa bakekwaho kwica umukobwa witwa Eugènie Nyampinga wari umaze iminsi micye yerekanye uwo bari buzaryubakane. Yari asanzwe ari  n’umucuruzi wa Serivisi za Mobile Money. Yishwe taliki 13, Mata, 2022 , umurambo we uboneka muri metero 200 mbere y’uko agera iwabo.

Yakoreraga mu  Mudugudu wa Buha, Akagali ka Cyimpundu, Umurenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke.

Abafashwe bose ni abagabo batatu kandi babiri muri bo bafitanye isano.

Abo ‘bavukana’ bafatiwe rimwe, bari kumwe, basanganwa telefoni za Nyampinga.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko nyuma yo gufatwa bagiye kwerekana undi bafatanyije mu cyaha bakekwaho.

Ikindi  ni uko nyuma yo kumwica bajugunye mu musarane icyuma bakoresheje bamwica.

Amafaranga yo bagiye kuyahisha mu gisenge cy’inzu y’umwe muri bo.

Mu mugambi wo kumwica, bamuteze igico atashye, umwe muri bo aramuhagarika amusaba mituyu, abandi bamuturuka inyuma bamutera icyuma mu ijosi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi ati: “Iperereza ryatangiye nyuma y’aho ababyeyi ba nyakwigendera bahamagaye Polisi bamenyekanisha igikorwa cy’ubunyamaswa cyakorewe umwana wabo. Polisi yahise itangira ibikorwa byo gushakisha ababikoze nibwo taliki ya 14 Mata hafashwe umwe  wacyekwaga n’’abaturage kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera.”

Iperereza ryakozwe k’ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano binyuze mu kugenzura  Telefone ya nyakwigendera basanga iri gukoreshwa undi muntu.

Taliki ya 16 Mata, 2022 uwo  nawe yafatiwe iwe murugo,  ari kumwe kumwe n’umuvandimwe we kwa Nyina wabo, bose bahise bafatwa barafungwa.

Abapolisi basanze mu rugo rw’umwe muri bo Frw 177,000  ahishe mu gisenge cyo mu cyumba yararagamo.

Ibyo bafatanywe

Ikindi abapolisi babonye ni uko icyuma bicishije uriya mukobwa witeguraga ubukwe, bakijugunye mu bwiherero buri mu Murenge wa Macuba, ni ukuvuga umurenge utandukanye n’uwo bivugwa ko bakoreyemo kiriya cyaha bakekwaho.

Bafungiwe kuri station ya RIB mu Murenge wa Ruharambuga, mu Karere ka Nyamasheke.

Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Ruharambuga ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 107 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

TAGGED:featuredNyamashekePolisiRIBUmucuruziUmukobwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Acasia Dealbata: Ubwoko Bw’Igiti Perezida Kagame Yateye Muri Barbados
Next Article Kwirara Kw’Inzego Z’Iperereza Za Israel Byayikururiye Ibyago
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?