Abantu batatu baherutse gufatwa bakekwaho kwica umukobwa witwa Eugènie Nyampinga wari umaze iminsi micye yerekanye uwo bari buzaryubakane. Yari asanzwe ari n’umucuruzi wa Serivisi za Mobile Money. Yishwe taliki 13, Mata, 2022 , umurambo we uboneka muri metero 200 mbere y’uko agera iwabo.
Yakoreraga mu Mudugudu wa Buha, Akagali ka Cyimpundu, Umurenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke.
Abafashwe bose ni abagabo batatu kandi babiri muri bo bafitanye isano.
Abo ‘bavukana’ bafatiwe rimwe, bari kumwe, basanganwa telefoni za Nyampinga.
Amakuru Taarifa ifite avuga ko nyuma yo gufatwa bagiye kwerekana undi bafatanyije mu cyaha bakekwaho.
Ikindi ni uko nyuma yo kumwica bajugunye mu musarane icyuma bakoresheje bamwica.
Amafaranga yo bagiye kuyahisha mu gisenge cy’inzu y’umwe muri bo.
Mu mugambi wo kumwica, bamuteze igico atashye, umwe muri bo aramuhagarika amusaba mituyu, abandi bamuturuka inyuma bamutera icyuma mu ijosi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi ati: “Iperereza ryatangiye nyuma y’aho ababyeyi ba nyakwigendera bahamagaye Polisi bamenyekanisha igikorwa cy’ubunyamaswa cyakorewe umwana wabo. Polisi yahise itangira ibikorwa byo gushakisha ababikoze nibwo taliki ya 14 Mata hafashwe umwe wacyekwaga n’’abaturage kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera.”
Iperereza ryakozwe k’ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano binyuze mu kugenzura Telefone ya nyakwigendera basanga iri gukoreshwa undi muntu.
Taliki ya 16 Mata, 2022 uwo nawe yafatiwe iwe murugo, ari kumwe kumwe n’umuvandimwe we kwa Nyina wabo, bose bahise bafatwa barafungwa.
Abapolisi basanze mu rugo rw’umwe muri bo Frw 177,000 ahishe mu gisenge cyo mu cyumba yararagamo.
Ikindi abapolisi babonye ni uko icyuma bicishije uriya mukobwa witeguraga ubukwe, bakijugunye mu bwiherero buri mu Murenge wa Macuba, ni ukuvuga umurenge utandukanye n’uwo bivugwa ko bakoreyemo kiriya cyaha bakekwaho.
Bafungiwe kuri station ya RIB mu Murenge wa Ruharambuga, mu Karere ka Nyamasheke.
Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Ruharambuga ngo hakurikizwe amategeko.
Ingingo ya 107 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.