Nyamasheke: Bahengereye Nyina Asinziriye Bamunigisha Umugozi

Mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’abasore babiri biyemerera ko bishe Nyina kuko bamusabanga umunani ntabyumve neza. Nyina yari akiri muto kuko yari afite imyaka 47 y’amavuko n’aho abo basore bo umukuru yari afite imyaka 23 murumuna we afite imyaka 18 y’amavuko.

Byabereye mu Mudugudu wa Gatebe, Akagari ka Susa, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke.

Imvaho Nshya yanditse ko abo basore bemera ko banize umubyeyi wabo bakoresheje umugozi banikaho imyenda mu rugo babanagamo na we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo Cyimana  Kanyogote Juvénal avuga ko  amakuru bayamenye kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo, 2023 saa yine z’igitondo (10h00 a.m).

- Advertisement -

Umwana wa gatatu wa nyakwigendera niwe wabibwiye abahisi n’abagenzi ko Nyina yapfuye,

Ni umwana w’imyaka 13 y’amavuko.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kanjongo avuga ko bari basanganywe amakimbirane ashingiye ku masambu.

Kanyogote ati: “Barakekwa (abo basore) ni byo,  ariko bakimara gufatwa biyemereye ko ari bo bamunize bakoresheje umugozi wanikwaho imyenda, babikora mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo, bahengereye aryamye asainziriye.”

Umuyobozi avuga ko bajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, amakuru arenzeho azamenyekana nyuma y’iperereza rya RIB.

Soma izindi nkuru zisa n’iyi muri Nyamasheke:

Nyuma Y’Umusore Wiciye Ababyeyi Be i Nyamasheke, Undi Yashatse Gusambanya Nyina

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version