Nyuma Y’Umusore Wiciye Ababyeyi Be i Nyamasheke, Undi Yashatse Gusambanya Nyina

Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego haravugwa umusore w’imyaka 22 y’amavuko uvugwaho gukubita Nyina nyuma yo gushaka kumusambanya undi agataka abaturage bagahurura.

Bibaye nyuma y’inkuru yabaye incamugongo y’uko umusore wo muri Nyamasheke yishe Se na Nyina abateye inkota.

Iby’aya mahano uwo musore yashakaga gukorera Nyina byamenyekanye kuri uyu wa Mbere taliki 08, Kanama, 2022, bibera mu Mudugudu wa Kagasa, Akagari ka Karambi, Umurenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza.

Abaturanyi b’uwo mubyeyi nibo bamutabaye bamukuraho uwo muhungu we bivugwa ko yashakaga kumukorera amarorerwa.

- Advertisement -

Uriya musore w’i Kayonza asanzwe abana na Nyina gusa.

Mu Murenge wa Ndego, Akagari ka Karambi ni ho byabereye

Ikindi ngo ajya gukora ayo marorerwa yari yiriwe anywa inzoga, atahana ubushake n’ubushyuhe bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina nibwo yadukiriye Nyina ngo abe ari umumara ako gahinda.

Umukecuru yaramuhunze umusore akoresha ingufu nabwo biranga atangira kumukubita undi avuza induru abaturanyi, baratabara.

Gitifu w’Umurenge wa Ndego witwa Bizimana Claude avuga ko ubusinzi ari bwo bwatumye uyu musore yifuza gusambanya uwamwibarutse.

Uyu muyobozi asaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe ku bantu nk’abo baba barananiranye birirwa mu businzi nta kandi kazi bakora.

Avuga ko bakwiriye kubavuga bakaganirizwa hakiri kare kugira ngo hirindwe ibyaha nka biriya cyangwa ibisa nabyo.

Ati “Uriya ni umuco mubi dukwiriye kwamagana.  Abantu nibagaruke ku muco, birinde ibisindisha kuko akenshi bituma bakora amabi. Abaturage bo turabasaba kujya batanga amakuru ku bantu b’ibirara kugira ngo baganirizwe hakiri kare.”

Uvugwaho gushaka gusambanya uwamwibarutse yafashwe na RIB ajyanwa kuri station yayo ya Ndego kugira ngo amategeko akurikizwe, iperereza ritangire.

Mu gihe muri Kayonza havugwa uriya musore wari ugiye gukorera Nyina amarorerwa, muri Nyamasheke ho hari uherutse kwica Se na Nyina abaziza ko banze ko agurisha umugabane we banga ko yazabura ikimutunga mu gihe kiri imbere.

Uyu mugabo witwa Eliézer yavuye i Kigali mu Karere ka Kicukiro muri Kanombe aho yari atuye ajya kwica ababyeyi be bari batuye mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kanjongo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version