Perezida Kagame Yaganiriye Na Blinken Ku Mutekano Muke Uri Muri DRC

Kuri telefoni Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken ku kibazo cy’umutekano muke uvugwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Umukuru w’u Rwanda yabwiye Blinken ko u Rwanda rushyigikiye ibiganiro byakozwe mu bihugu bigize Akarere k’ibiyaga bigari mu gushakira umuti ibibazo biri muri kiriya gihugu.

Kagame yabwiye uyu muyobozi mukuru muri Amerika ko ingingo u Rwanda ruhagazeho ari uko iki kibazo gikemurwa mu buryo bw’ibiganiro bya politiki no gukurikiza amasezerano yasinyweho n’abayobozi bo muri aka Karere.

Hagati aho kandi Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Perezida w’Uburundi witwa  Gervais Abayeho wari umuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we uyobora Uburundi Evariste Ndayishimiye.

- Advertisement -

Ntabwo ibikubiye muri buriya butumwa biramenyekana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version