Nyamasheke: Umuhanda Wabujije Abaturage B’Imirenge Ine Guhahirana

Umuhanda wahuzaga imirenge ine yo mu Karere ka Nyamasheke warapfuye bituma abaturage bananirwa gukomeza guhahirana.

Uva mu isanteri y’ubucuruzi ya Tyazo ugakoreshwa n’abo mu mirenge ya Kanjongo, Kagano, Rangiro, na Cyato.

Imvura imaze iminsi igwa muri aka gace kegereye ishyamba rya Nyungwe yatumye imiterere y’uyu muhanda irushaho kuzamba.

Warangiritse ku buryo abawuturiye babwiye UMUSEKE ko n’imbangukiragutabara ziwambuka zinyeranyereza.

- Kwmamaza -

Bavuga ko ikibazo kibababaza ari uko bwabibwiye ubuyobozi ariko bikaba birahawe umurongo.

Umwe mu batuye mu Kagari ka Gako, Umurenge wa Kagano ati: “Iby’uyu muhanda byarayoberanye. Iyo imvura iguye ntugendwa, imodoka ntizibona aho zinyura na ambulance ntitambuka. Duhora tukivuga mu nama n’Abadepite twarakibabwiye.”

Undi ati: “Uyu muhanda warapfuye cyane moto n’imodoka ziwuheramo, uratubangamira utuma tudakoresha neza igihe, turifuza ko wakorwa.”

Ati “Muri uyu muhanda iyo imvura iguye kurya biragoye. Hari n’ibitaro hari ubwo umurwayi aremba ntagezwe kwa muganga.”

Akarere ntikashobora kuwubaka…

Mupenzi Narcisse uyobora Nyamasheke yavuze ko Akarere katashobora kubaka uyu muhanda ariko nawe akemeza ko uteye ikibazo.

Ati: “Abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere dusangiye iki kibazo. Iyo imvura iguye tugerageza kuwukora mu gihe cy’umuganda. Ntabwo uri mu bushobozi bw’Akarere ariko twawuganiriyeho n’izindi nzego nka MINALOC na RTDA tukizera neza ko ukurikije icyerekezo cy’igihugu cyo gukora ibikorwa remezo nawo uzakorwa”.

Ubwo ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), bwitabaga Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, tariki ya 5 Gashyantare 2020 ngo asobanure ku bibazo by’ingurane n’abangirijwe imitungo n’ikorwa ry’imihanda, yabajijwe ku byo Abadepite bagiye babona aho banyuze mu ngendo mu turere, icyo gihe yabajijwe icyo RTDA iteganyiriza umuhanda wa Cyato-Rangiro.

Imena Munyampenda uyobora RTDA icyo gihe yabwiye Abadepite ati: “Amakuru mbafitiye ni uko umuhanda Rangiro-Cyato uri mu y’ibanze mu mwaka utaha w’ingengo y’imari wose dushaka gushyiramo kaburimbo”.

Uyu muhanda ufite Kilometero 21,5, ukaba uva ku muhanda munini wa santeri y’ubucuruzi ya Tyazo mu Murenge wa Kanjongo ukanyura mu Murenge wa Rangiro, ugana mu murenge wa Cyato, ugahurira n’umuhanda munini ahitwa ‘Ku w’Inka’ muri Pariki ya Nyungwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version