Nyamasheke: Umukecuru Warokotse Jenoside Yishwe Atemwe

Ubu bwicanyi bwabereye mu Karere ka Nyamasheke, kamwe mu tugize Intara y'Uburengerazuba.

Mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke ahitwa Ngoboka haravugwa inkuru mbi y’umukecuru bivugwa ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe atemaguwe mu misaya.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Mukankusi Athanasie yabwiye Mama Urwagasabo ko inkuru y’urupfu rw’uwo mukecuru witwa Thérèsie Nyirangirinshuti yamenyekanye saa sita z’ijoro.

At: “ Saa sita z’ijoro nibwo amakuru yamenyekanye…Yibanaga ariko afite abana babiri baba mu miryango yabo kuko bashatse. Yari afite imyaka 63”.

Mukankusi yemeje ko uwo mukecuru asanzwe yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

- Kwmamaza -

Ubwo ayo makuru yatangazwaga, abamwishe bari bataramenyekana bari gushakishwa n’inzego zibishinzwe, ariko hari abantu bane bakekwaho uruhare muri urwo rupfu bamaze gufatwa.

Mukankusi Athanasie( Ifoto@ Radio/TV10).

Abamwishe bamutemye mu misaya yombi kandi abaturanyi be bahumurijwe ngo badakuka umutima.

Kuba Abanyarwanda bakiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba ubwicanyi nk’ubwo ni ikintu Mukankusi Athanasie avuga ko gishobora kugira abo gihungabanya.

Taarifa Rwanda iracyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bwa IBUKA ku rwego rw’igihugu ngo bugire icyo bubivugaho.

Ubu bwicanyi bubaye hashize igihe hari ubundi bwabereye mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma aho umugore warokotse Jenoside yishwe nabi, umutwe we bakawuta mu bwiherero.

Byabaye ikintu gikomeye cyakuye benshi umutima kandi cyamaganwa na benshi.

U Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi guhera muri Mata kugeza muri Nyakanga, 1994 igahitana abagera kuri Miliyoni.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version