Nyanza: Abakekwaho Kwiba Ibendera Ry’u Rwanda Bafashwe

Nyuma y’iminsi itanu yari ishize hashakishwa abantu bibye ibendera mu Kagari ka Nyamure, Umurenge wa Muyira, amakuru aremeza ko ubugenzacyaha hari abantu bwafashe bubakurikiranyweho uruhare mu ubura ry’iki kirango cy’igihugu.

Abantu batatu bari basanzwe bakora akazi k’irondo ry’umwuga nibo bafashwe abo bakaba ari Mushokambere Samuel, Kubwimana Alex na Ntawuhigumuto Evariste.

Iby’uko iri bendera ryibwe byamenyekanye bivuzwe n’abakora irondo ry’umwuga bo muri kariya gace babibwira ubuyobozi nabwo bubibwira RIB, iperereza ritangira ubwo.

Ku rundi ruhande hari amakuru atangazwa n’UMUSEKE avuga ko hakekwaga umugabo wahoze ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kanyungo witwa Bazambanza Emmanuel.

- Advertisement -

Ababivuga babishingira ku ngingo y’uko yari amaze igihe gito yeguye mu kazi kandi akaba yari asanganywe amakimbirane n’ushinzwe umudugudu wa Kanyundo witwa Emmanuel Nsabimana.

Ikindi bariya baturage bashingiraho bamukeka, ni uko Bazambanza wahoze ashinzwe umutekano atakiri muri kariya gace, kandi ntawuhamagara telefone ye ngo ayifate, cyakora we ngo hari abo ahamagara ababaza uko byifashe ku ivuko aho i Nyamure hibwe ibendera.

Andi makuru yo avuga ko yaba yarotorokeye muri Uganda, bityo akaba yarabikoze agira ngo ahime umuyobozi w’Umudugudu.

Mu bihe bitandukanye abaturage n’inzego z’ubuyobozi bazindukiraga ku biro by’akagari bakora inama y’uko iryo bendera ryaboneka ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru byari ritaraboneka ariko iperereza ryo rirakomeje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version