AS Kigali Yakuye APR FC Amata Mu Kanwa

APR FC yaraye itakaje amahirwe yo kurara itwaye igikombe cya 22 cya Shampiyona nyuma yo kunganya na AS Kigali 2-2. Hari ku mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 26.

Wagombaga kuba warakinwe taliki 5, Mata, 2024 urasubikwa kubera urupfu rw’uwari umutoza wongereraga imbaraga abakinnyi ba APR FC witwaga Dr Adel Zrane.

Yapfuye  taliki 2, Mata, 2024.

Mbere y’umukino waraye ubaye habanje gufatwa umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

- Advertisement -

APR FC yagiye kuwukina mu mutima wayo ifite gahunda yo gutsinda ibitego uko byari bube bingana kose, igahita itwara igikombe.

Icyakora siko byagenze kuko AS Kigali yayibereye ibamba binganya 2-2.

Ndetse bigitangira, ni ukuvuga ku munota wa 14, Fiston Ishimwe wa AS Kigali yahise ayitsindira igitego cya mbere.

Hari  ku mupira yari ahawe neza biza gutuma aroba umunyezamu wa APR FC undi kuwukuramo biramunanira.

Ibyishimo by’iyi kipe ntabwo byamaze igihe kuko mu kaduruvayo kenshi kabereye imbere y’izamu rya AS Kigali ku munota wa 14 biza gutuma  Kwitonda Alain Bacca yishyurira APR FC igitego igice cya mbere kirangira amakipe anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri amakipe yose yakomeje gushaka igitego cyatuma ihiga indi.

Ku munota wa 62 APR FC Victor Mbaoma yayitsindiye igitego cya kabiri, ihita yongeramo Shaiboub Eldin, Niyomugabo Claude, Niyibizi Ramadhan mu bihe bitandukanye, iranugarira ngo irebe ko yakwegukana igikombe.

Rucogoza  wa AS Kigali yaje kubona ikarita itukura, ikipe iza gukora impinduka ishyiramo Benedata Janvier

Uyu musore ku munota wa gatatu muri itanu yongereweho yarebye uko umunyezamu Pavelh Ndzila wa APR FC ahagaze amutera ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina riruhukira mu izamu rivamo igitego cya kabiri, umukino urangira utyo, APR ihomba ityo!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version