Perezida Kagame Yibukije Ingabo Ko Zikwiye Gukomeza Kwanga Agasuzuguro

Mu ijambo yagejeje ku basirikare barangije amasomo bari bamazemo iminsi mu kigo cyabo cya Gako, Perezida Kagame yababwiye ko mu muco w’Abanyarwanda muri rusange n’ingabo muri rusange bazira agasuzuguro.

Mu rwego rwo kubibutsa ko Abanyarwanda banga agasuguro, Perezida Kagame yabahaye urugero rw’umukecuru waciriye mu maso abantu bamusaga guhitamo uko bamwica akabacira mu maso.

Avuga ko kuba uwo mukecuru yaravumye abo bishi, ari igikorwa cy’ubutwari.

Kagame yabwiye abaturage n’abasirikare bari aho ko muri kamere y’Abanyarwanda harimo kwanga agasuzuguro.

- Advertisement -

Yakomoje ku byabayeho by’uko abantu mu bihe byahise babazaga umwana, bakabaza umukecuru, bakabaza umusaza ndetse n’abasore n’inkumi bakababaza icyo bahitamo kugira ngo abe ari cyo kibica.

Kagame avuga ko iyo igihugu cyageze aho, kugira ngo kizongere kubona ibintu nk’ibyo byaba ari ishyano.

Ati: “ Ntabwo izi ngabo z’igihugu, z’umwuga, ibyo zigishwa, ibyo zitozwa, amateka yacu ntabwo yatwemerera ko byazongera kuba mu gihugu cyacu”

Avuga ko izo ari zo nshingano z’ingabo z’igihugu muri rusange zaba iziriho ubu n’izizabazo mu gihe kiri imbere.

Agaruka ku rugero rwa wa mukecuru wanze agasuzuguro, Perezida Kagame yagize ati:“ Icyi nicyo mukwiye gukora namwe, nk’Abanyarwanda mukanga ubagaraguza agati. Mukabyanga, mukabirwanya. Urupfu Abanyarwanda bakwiye guhitamo gupfa ni ugupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu”.

Ibyo kandi yasaba Abanyarwanda ko babigira umuco.

Umukuru w’u Rwanda akaba n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yazibwiye ko zidakora ibyo zize gusa ahubwo zikora n’ibyo umutima uzibwira, zikanga ububwa, zikanga agasuzuguro.

Ati: “ Ukuzanye ho ibyo akicuza kenshi icyatumye abikora. Ni ko gaciro k’ingabo z’u Rwanda”.

Kagame avuga ko Abanyarwanda bafite amateka yihariye, amateka yabuzemo amahoro igihe kirekire akavamo gutakaza Abanyarwanda benshi.

Yagarutse kandi ku gisobanuro cyo kuba umusirikare.

Avuga ko kuba umusirikare ari umwuga wihariye usaba umuntu kwirinda no kurinda abandi.

Yavuze ko abawutinya banga kuwusigamo ubuzima bibeshya kuko hari ibindi bitwara ubuzima bw’abantu.

Ati: “ Kuba muri uyu mwuga ni ishema rikurinda rikarinda abawe rikarinda Abanyarwanda bose n’abandi bose batuye iki gihugu”.

Perezida Kagame yasabye abasirikare bahawe impamyabumenyi kuzakomeza umuco w’ikinyabupfura no kwimakaza ubunyamwuga, arangiza ijambo rye abifuriza amahoro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version