U Rwanda Rurashaka Kwihaza Ku Barimu Bazi ‘Neza’ Icyongereza

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi, REB, kivuga ko u Rwanda rufite gahunda ndende yo kugira abarimu bazi neza Icyongereza bikazarugabanyiza kuzana abarimu nk’abo bavuye imahanga.

Nk’ubu hari abarenga 154 bakomoka muri Zimbabwe ruharutse kuzana ngo barufashe kwigisha uru rurimi mashuri yisumbuye.

Mbere y’abo hari abandi bavaga muri Uganda.

Ubuyobozi bwa REB buvuga ko hari gikorwa ibishoboka mu kuzamura ubumenyi abarimu bafite mu Cyongereza kugira ngo mu gihe kitarambiranye  u Rwanda ruzabe rufite abarimu b’Abanyarwanda bazi neza Icyongereza bitabaye ngombwa ko rubatumiza mu mahanga.

- Advertisement -

Dr. Nelson Mbarushimana uyobora REB avuga ko kugira ngo biriya bizagerweho, ikigo ayobora kirimo kunoza no kongera imfashanyigisho y’Icyongereza kigishwa abarimu hongerwamo uburyo bw’amajwi kugira ngo bibafashe kwigisha abana kumenya gutega amatwi Icyongereza.

Dr. Nelson Mbarushimana uyobora REB

Yavuze hari n’amarushanwa yatangiye gukoreshwa mu banyeshuri kugira ngo barusheho kumenya neza Icyongereza bakiri bato kandi bazakure bagikoraho ubushakashatsi.

Ku ikubitiro byatangiriye mu mashuri nderabarezi bita Teacher Training Centers( TTC).

Umuyobozi wa rimwe mu mashuri  nderabarezi, TTC Rubengera witwa Yvès Murihira yashimye ko ariya marushanwa y’ururimo rw’Icyongereza azajya aba buri mwaka kandi ko  ari ingenzi cyanehaba ku ruhande rw’abarimu no ku ruhande rw’abanyeshuri.

Icyongereza cyatangiye kuba ururimi Abanyarwanda bigamo mu mwaka wa 2009.

Icyakora kuva icyo gihe kugeza ubu(2023) hari abarimu bakuze bataramenya neza Icyongereza k’uburyo bagitangamo amasomo.

Biganjemo abakuze, bakuriye mu myigire yakoreshaga Ikinyarwanda ndetse n’Igifaransa.

Ku isi yose, Icyongereza kivugwa n’abantu miliyari 1,3.

Twabibutsa ko isi ituwe n’abantu miliyari 7,8.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version