Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: Aravugwaho Gufatanya N’Inshoreke Ye Akica Umwana We
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Nyanza: Aravugwaho Gufatanya N’Inshoreke Ye Akica Umwana We

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 August 2024 9:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza haravugwa umugabo ukekwaho kwica umwana we yabyaye afatanyije na Mukase w’uwo mwana.

Byabereye mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busoro mu kagari ka Masangano.

Umugabo w’imyaka 38 akekwaho gufatanya n’umugore yinjiye bangana mu myaka bagakubita umwana w’umukohwa w’uyu mugabo witwa Nibagwire Josiane w’imyaka 18 agapfa.

Bivugwa ko bamukubise bavuga ko yabibye inkoko.

Abakekwa batuye mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Ntongwe ho mu kagari ka Gako mu mudugudu wa Nyabuhuzu ariko bakaba baramukubitiye i Nyanza.

Uwahaye amakuru bagenzi bacu ba UMUSEKE yavuze ko bakimara kumukubita nyina umubyara yahise amujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Busoro, abaganga batangira kumwitaho ariko aza gushiramo umwuka.

Ngo nta gikomere yari afite kigaragara inyuma, uretse ko yarukaga amaraso.

Aba bakimara kumukubita bahise bacika bakaba bagishakishwa kugira ngo bashyikirizwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro Habineza Jean Baptiste avuga ko abakekwa bari baraturutse mu Karere ka Ruhango.

TAGGED:featuredKwicaNyanzaUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abafana Ba APR Bakoze Impanuka
Next Article Mimosa Na Ngabitsinze Ntibagaruwe Muri Guverinoma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?