Bugesera: Abantu 10 Bishwe N’Ikirombe Barimo N’Abo Mu Majyaruguru

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Abantu 10 baguye mu kirombe

Taarifa yabwiwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba ko mu bantu 10 bishwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye yo kubaka mu Murenge wa Ntarama barimo n’abakomoka mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu italiki 10, Nyakanga, 2026 nibwo mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama, habonetse imirambo y’abagabo icyenda n’umugore umwe bizize igisimu cy’ibitaka by’inombe byabagwiriye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Abo bantu bari abapagasi babaga muri kariya gace baje kuhashaka imibereho.

Senior Superintendent of Police( SSP) Twizerimana Hamdun yabwiye Taarifa Rwanda ko abo bantu bahuye n’ako kaga ubwo barimo bacukura amabuye mu gisimu gicukurwamo amabuye n’itaka.

Ati: “Ubwo barimo bacukura, abagabo bari aho bagiye kubona babona itaka rivanze n’amabuye rihanukiye abantu riraborosa. Ababirokotse barahungabanye, babajyana kwa muganga bamaze kugarura ubwenge, batubwira ibyabaye.”

SSP Twizerimana Hamdun

Inzego z’ibanze na Polisi bazindukiye aho hantu kuri uyu wa Gatanu nibwo bashoboye kuvana abo bantu muri uwo mwobo ariko bapfuye.

Umukuru muri bo yari afite imyaka 62 naho umuto afite imyaka 22 y’amavuko.

Kubashakisha byafashe igihe kinini kuko byasabye kubakuraho iryo taka n’amabuye menshi byabagwiriye.

SSP Twizerimana avuga ko igihugu gihombye abantu, agasaba abafite ibirombe kujya babitunganya k’uburyo biba bitekanye ku bacukuzi.

Imirambo y’abo bantu ubwo twandikaga iyi nkuru yari ikiri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Polisi biri ku Kacyiru.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa ubundi busigaye burimo ibibazo byinshi bijyanirana n’uko nta burinzi bukorerwa ababukora.

Abenshi mu babukora nta bikoresho birinda umutwe, igituza, uturindantoki, inkweto zabigenewe, bagira.

Ibi bishyira ubuzima bwabo mu kaga hakiyongeraho ko n’umushahara wabo ari muto kuko, nk’uko André Mutsindashyaka uyobora Sendika yabo yigeze kubibwira Taarifa Rwanda, hari abahembwa ari uko hari umusaruro babonye, wabura bagatahira aho.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mini na gazi, Alice Uwase aherutse kubwira abagize PAC ko umushahara muto uri no mu bakozi bakuru bo muri iki kigo, bigatuma basezera bakigira ahari agatubutse.

Alice Uwase.

Ahanini ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mine na kariyeri bukorwa mu kajagari bigateza ababukora impanuka kandi muri abo harimo abana n’abagore.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *