Nyanza: Bakanzwe No Kubona Uwo Bari Bazi Ko Bashyinguye

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Bweramana, Akagari ka Gitisi, batunguwe no kubona mu ruhame umugabo witwa Hakizimana Silas  kandi bari bazi  neza ko yari yaraye  ashyinguwe.

Bamwe mu bo mu muryango we babwiye BTN TV ko batunguwe n’ibyabaye kuko bazi neza ko bari bamushyinguye.

Umwe ati “ Twari dufite umugabo witwa Hakizimana, nari mu mayaga, yagiye gushaka amafaranga,dutangazwa yuko yagiye ku wa gatatu, imvura yari yaguye ku wa kane., ntitwamenya amakuru ye yaho yagiye,ku isabato (ku wa Gatandatu) batangira kutubwira ko umuntu yaguye mu mazi. Umugore we n’ababyeyi be bagiye kumuhiga, baramubura.”

Ku cyumweru nibwo bagiye kumushakisha, bavuga ngo bamubonye i Nyanza, bamujyanye mu buruhukiro mu Bitaro.

- Advertisement -

Birangira bahamagaye ngo bajye kumuzana ngo tumushyingure. Ejo (Ku wa mbere) twiriwe ducukura. Yari aje nka saa kumi n’ebyiri n’igice(18h30) ,umurambo barawushyingura. None muri iki gitondo, tubona umuntu araje nubu ari hano ku Kagari.”

Undi nawe ati “ Nagiye kuzana umurambo. Bamukoreye ibizamini byose bishoboka, mu gihe cyo kuduha umurambo, bawuduha nka saa kumi n’ebyiri(18h00) , twamushyinguye hafi saa moya(19h00). Ariko ikintangaje ni uko bavuga ngo yabonetse, n’ibyo narindimo binanira kubikora.”

Abaturage bavuga ko bikekwa ko bahawe umurambo  n’Ibitaro bya Nyanza, utari we akaba ari we ushyingurwa.

Umyobozi bw’Ibitaro by’Akarere ka Nyanza , SP Dr. Samuel Nkundibiza , avuga ko  kugeza ubu ahamya ko bahawe umurambo  kuko abo mu muryango babanje kwemeza ko ari uwabo.

Ati “ Umurambo waratoraguwe, uzanwa kuri morgue ku Bitaro,hageze aho haza umuryango usaba ko umurambo ari uwabo, haza abantu barindwi bo mu muryango w’uwapfuye, bemeza ko umurambo ari uwabo. Kugeza ubu nemeza ko ba nyiri umurambo ari abaje kuwusaba kuko bawuzanye ari umurambo utazwi, bemeza ko ari uwabo kandi turawubaha urashyingurwa.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko inzego zitandukanye zatangiye gukurikirana iki kibazo.

Ati:“Igihari ni uko inzego zatangiye gukurikirana kiriya kibazo.”

Abaturage baribaza niba barahawe umurambo utariwo cyangwa niba ari igitangaza cyabaye , uyu mugabo akaza kuzuka nyuma y’umunsi umwe apfuye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version