Mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza haravugwa abantu bari gushakishwa na Polisi bakekwaho gukubita umuntu inkoni bikamuviramo urupfu.
Saa saba z’amanywa ku wa 09, Gashyantare, 2025 umugabo w’imyaka 37 wari kumwe n’abandi bantu babiri bagiye kwiba uwitwa Mushimiyimana Valentine bacukura inzu bakuramo ibishyimbo yari ahahunitse.
Ubwo bafatwaga, bose barirutse uwo mugabo we ntibyamuhira arafatwa.
Abamufashe baramukubise biza kumuviramo urupfu.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye bagenzi bacu bakorera UMUSEKE ko hari gukorwa iperereza ngo abakekwaho urwo rugomo bafatwe.
Yagize ati: ”Twatangiye gushakisha abakekwaho kwica uriya nyakwigendera ngo bakurikiranwe mu mategeko”.
Hari amakuru avuga ko abo bantu bagiye kwiba barimo abigeze kujyanwa mu bigo by’inzererezi bita Transit Centers.
Ikindi ni uko bagiye gukora ubwo bujura baturutse mu Murenge wa Busasamana nawo mu Karereka Nyanza.
Babaga ahitwa kuri 40.

Umurambo w’uwishwe wajyanywe mu bitaro bya Nyanza ngo usuzumwe.
Mu kuburira abantu, Polisi ibasaba kutihanira ahubwo bakayimenyesha, hamwe n’izindi nzego bireba, amakuru ayo ari yo yose arebana n’ukekwaho icyaha bityo agakurikiranwa.
Abajura n’abatekereza kuba bo nabo bagirwa inama yo kubizibukira ahubwo bakitabira umurimo bagatera imbere binyuze mu cyuya babize.