Nyanza: Ibendera Ryari Ku Kagari Ryibwe

Abaturage bo mu Kagari ka Nyamure  mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza( ni ahitwa mu Mayaga) bashobewe nyuma kubazwa iby’ibendera ry’igihugu ryari rimanitswe ku Biro by’aka Kagari ryibwe.

Kugeza mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu nta muntu wari wamenye aho iki kirango cy’igihugu giherereye.

Abaturage, inzego z’ubuyobozi, inzego z’umutekano bose  bamaze iminsi itatu barishakishiriza henshi ariko riranga rirabura.

Iri bendera ryabaga ku Biro by’Akagari ka Nyamure mu Murenge wa Muyira

Kuva iby’uko iryo bendera ryabuze byamenyekana, buri munsi ku Kagari haba hari inama n’abaturage ngo uwagira amakuru uko yaba angana kose ku ibura ry’iri bendera abe yayasangiza abandi rishakishwe.

- Advertisement -

Abahaturiye babwiye itangazamakuru ko bazindutse kare mu cyare batungurwa n’amakuru y’uko ibendera ritakiri ku Kagari!

Ikindi ni uko ubuyobozi bw’aka Kagari bwamenyeshejwe ko iryo bendera ryibwe mu ijoro saa tanu bubibwiwe n’irondo ry’umwuga rikorera muri ako gace.

Mu gukusanya amakuru, abaturage bakomoza ku ngingo y’uko abibwe iryo bendera ari abo mu Mudugudu wa Kanyundo wo muri ako Kagari ka Nyamure.

Abo baturage bavuga ko gukeka ko iri bendera ryibiwe muri uwo Mudugudu babishingira ku ngingo y’uko abayobozi bawo batumvikana.

Abaturage bari kuganira n’ubuyobozi

Umukuru wawo ntiyumvikana  n’ushinzwe  umutekano bityo bikaba bishoboka ko hari umwe muri bo waba waburishije iryo bendera agamije ‘gushyirishamo’ undi.

Hagati aho amakuru atangwa na bagenzi bacu ba UMUSEKE avuga ko bishoboka ko hari umwe mu bo mu irondo ry’umwuga waba wafunzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version