Hakuzimana Abdoul Rachid uregwa ibyaha birimo no guhakana Jenoside, yateranye amagambo n’umucamanza mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.
Umucamanza yamuburiye, amubwira ko niba adahagaritse ibyo yise ‘ibigambo bidafututse’, urukiko rutazakomeza kubyihanganira.
Uyu mugabo yazanywe mu rukiko arinzwe cyane kuko yari arinzwe n’abacungagereza bane, babiri muri bo bafite imbunda. Nta mapingu yari yambaye.
Ukuriye Inteko iburanisha yatangiye avuga ko hari ibyo Rachid atumvikanyeho n’umwunganizi we Me Matimbano Barton.
Uko kutumvikana ngo ni ko kwatumye iburanisha riheruka risubikwa.
Uwo mucamanza yagize ati: “Umwavoka wawe yikuye mu rubanza kuko hari ibyo mutumvikanyeho, Rachid ayo makuru urayazi?”
Undi yasubije ko ari bwo bwa mbere ayumvise!
Ati:“Ayo makuru sinyazi nyumviye aha.”
Yabwiye Urukiko ko afite ikibazo gikomeye gishobora gutuma atabona ubutabera.
Ngo afite ibibazo bitandukanye kandi yaje mu rukiko azi ko afite umwunganira kandi yaranamwishyuye.
Yaje kubaza urukiko ngo rumubwire uburyo afunzwemo.
Umucamanza yahise amuca mu ijambo, amwibutsa ko aho bari ari ari mu rukiko, ahubwo ko byaba byiza abwiye urukiko niba aziburanira cyangwa azashaka undi mwunganizi.
Aho gusubiza ku kibazo yari abajijwe, Hakuzimana Abdoul Rachid yavuze ko ikibazo afite kugeza ubu atari icyo kwiburanira cyangwa kuburanirwa n’undi, ahubwo ari ukumenya impamvu yitabye urukiko inshuro enye zose urubanza rwe rusubikwa.
Ngo rusubikwa ku mpamvu atazi.
Umucamanza yamubwiye ko afite[Rachid] uburenganzira bwo kubwira gereza ikamushyira muri system ihuza ababuranyi kuko ngo aho ariho yamenyera impamvu z’isubikwa ry’urubanza rwe.
Mu kumusubiza, undi yashyizemo uburakari, aramubwira ati: “Njye nta koranabuhanga ngira; mureke kandi kuntera ubwoba”.
Umucamanza ati: Rachid niba utazi ibyo amategeko ateganya ubaze. Ariko se uriburanira cyangwa uzashaka undi mwavoka?”
Aramusubiza ati: “ Njye naje nziko mfite umwavoka naramwishyuye. Iby’uko yikuye mu rubanza mbyumviye aha. Kuvuga ko njye nawe tutumvikanye sibyo kuko yanzaniye imyanzuro ndayikosora ntiyagarutse ahubwo ashobora kuba yaratinye urubanza rwanjye”.
Me Matimbano Barton wunganiraga Abdoul Rachid Hakuzimana yandikiye urukiko ibaruwa bagenzi bacu ba UMUSEKE babonye, avuga ko Rachid hari ibyo batumvikanyeho.
Ibyo birimo ko hari imyanzuro atashyize muri ‘system’ kandi yari yamubwiye ko azayishyiriramo bityo ko ‘ntaho yahera amwunganira’ mu gihe atemera gushyira imyanzuro muri system.
Abdoul Rachid Hakuzimana we ntabikozwa, ahubwo yemeza ko umwavoka ashobora kuba ‘yaratinye’ urubanza.
Umucamanza yabwiye Rachid ko afite ikibazo gikomeye…
Uyobora Inteko iburanisha urubanza rwa Abdul Rachid Hakuzimana yageze aho amwerurira ko agomba kuba afite ikibazo gikomeye.
Ati: “Wa mugabo we hano ni mu rukiko kuko ndabona no mubo uhanganye nabo natwe turimo ukamera nkuhanganye n’isi yose. Iyo utunganiwe nta kindi uvuga cyereka niba ushaka kwiburanira”.
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bwo buvuga ko uregwa (Hakuzimana Abdoul Rachid) akwiye kuburana yunganiwe kuko ari uburenganzira bwe bityo urukiko rukwiye kumuha igihe akazashaka umwunganizi.
Icyakora umucamanza yaje kuburira Hakuzimana Abdoul Rachid, amubwira ko hari imyitwarire urukiko rutazihanganira.
Ati: “Uyu munsi dushobora kubyihanganira ariko siko bizahora, kuvuga ibigambo bidafututse sibyo!”
Umucamanza yongeyeho ko ntibitaba ibyo, bazafata ibyemezo nk’abacamanza.
Hagati aho urukiko rwanzuye ko Rachid Hakuzimana Abdoul ahabwa igihe gihagije ngo azavugane n’umwunganizi we nibiba ngombwa ashake undi.
Hakuzimana Abdoul Rachid wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga nka YouTube.
Avuka mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana Jenoside, gupfobya Jenoside, gutangaza amakuru y’ibihuha no gukurura amacakubiri.
Mu bihe bitandukanye, yagaragaye kuri YouTube avuga ko ari umunyapolitiki wigenga.
Iburanisha rye rizasubukurwa taliki ya 20, Nyakanga, 2023.