Nyanza: Uwari Warakatiwe Burundu Yatorotse ‘Gereza’

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri taliki 24, Mutarama, 2023, umugororwa witwa Jean Damascène Ntawukuriryayo wari warakatiwe gufungwa burundu kubera ubwicanyi yatorotse ‘igororero’ rya Nyanza.

Amakuru make tumufiteho ni uko akomoka mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Nyaruteja, akaba ari mwene Mbonyubwami na Mukamusoni.

Yavutse mu mwaka wa 1993.

Ntawukuriryayo yakitiwe gufungwa burundu mu mwaka wa 2015, akurikiranyweho ubwicanyi.

- Advertisement -

Umuhati wa Taarifa wo kuvugisha umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa  SSP Pelly Uwera Gakwaya ngo agire icyo adutangariza kuri aya makuru ntacyo urageraho kuko atatwitabye.

Inyandiko yemeza ko uyu ari we watorotse Taarifa yayibonye

Turakomeza gukurikirana aya makuru…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version