Nyanza Ya Butare Igiye Kubakwamo Umurwa Mukuru Wa Cyami

Ubuyobozi bukuru bw’Ingoro ndangamateka z’u Rwanda butangaza ko ahari Umudugudu witwa Urukari mu Karere ka  Nyanza hagiye kwagurwa hubakwe ingoro nyinshi za bamwe mu bami b’u Rwanda kugira ngo amateka yabo asigasirwe. Bizinjiriza u Rwanda amafaranga ariko bifashe n’abiga Amateka yarwo.

Umuyobozi mukuru w’Ingoro ndangamateka z’u Rwanda, Ambasaderi Robert Masozera yabwiye Taarifa ko mbere y’uko batangira uriya mushinga, babanje kureba uko  Nyanza ya mbere y’umwaduko w’Abazungu yari yubatswe.

Avuga ko hari igishushanyo mbonera babonye mu ishyinguranyandiko z’Amateka y’u Rwanda basanga kerekana ko Nyanza yari  ifite ahantu hagenewe kubakwa ingoro zigera kuri 16 z’abami bakomeye bategetse u Rwanda.

Masozera yavuze ko icyo gishushanyo  mbonera cyaberetse ko Nyanza hari ahantu Abanyarwanda bari barateguriye kuba Umurwa mukuru.

- Advertisement -

Ati: “ Twasanze ari byiza duhitamo gusubukura uriya mushinga w’abakurambere bacu kuko ufite akamaro ku mateka y’Abanyarwanda.”

Avuga ko ubu umushinga wemejwe kandi watangiye gushyirwa mu bikorwa kuko abahoze bahatuye bimuwe.

Igikorwa cyo kubimura cyatwaye hagati ya Frw 150 000 000 na Frw 200 000 000.

Ubuso buzubakwaho uriya murwa w’Abami bwikubye gatatu ubuso busanzwe bwubatsweho Urukari.

Umushinga wo kubaka uriya murwa ni uwa Leta y’u Rwanda ariko kubaka nibarangira Masozera yatubwiye ko Leta izashaka abandi bakorana mu byiciro bitandukanye byo kubyaza umusaruro biriya bikorwa remezo.

Bamwe mu bami bazubakirwa ingoro barimo Rwabugiri, Ruganzu, Gihanga, Musinga, Rudahigwa n’abandi.

Inyubako zaranze amateka zigira akahe kamaro?

Bisanzwe bizwi ko hari uburyo butatu bw’ingenzi bufasha abantu kumenya amateka:

Inyandiko, imigani n’ibitekerezo n’ibisigaramatongo.

Kubera ko amateka ari ibintu byabaye mu bihe byahise, kuyiga bisaba kugira ibintu bifatika bishingirwaho mu kwemeza ko runaka yabayeho mu gihe runaka, akora igikorwa runaka, agikorera ibunaka, kubera impamvu runaka kandi byagize ingaruka runaka.

Ku  ruhande rw’u Rwanda, amateka yarwo yari ashingiye ku guhererekanya amakuru y’ibyabaye, abakuru bakabibwira abato, abiru bakabizirikana bakazabiha abandi biru, gutyo gutyo…

Uku guhererekanya amateka niko kwaje gutuma Padiri Alexis Kagame abona ayo yandika ayahawe n’Abiru nabo babitegetswe na Mutara III Rudahigwa.

Ibyaranze Amateka y’u Rwanda, Padiri Kagame yabyanditse mu bitabo byinshi ariko icyamenyekanye kurushaho (kirimo ibice bibiri) ni icyo yise Inganji Kalinga.

Gikubiyemo ingingo z’ingenzi z’ibyaranze ingoma y’Abanyiginya.

Abajora amateka bamunenze ko yanditse Amateka y’Ingoma Nyinginya mu buryo bwerekana ko yishimiraga ibyakozwe, akirinda kwandika ibintu byose byayaranze birimo n’intege nke za bamwe mu bami b’u Rwanda.

Kuba Ikigo cy’ingoro ndangamateka z’u Rwanda kigiye kubaka izindi ngoro zizagenerwa abami runaka bizagira akamaro mu gukomeza kwibutsa urubyiruko amateka ya bamwe mu bami bayoboye u Rwanda.

Ambasaderi Masozera yabwiye Taarifa ko abazasura ziriya ngoro bazasangamo ibyaranze ingoma za bariya bami bityo bakamenya uko umwami runaka yabagaho.

Yavuze ko gusura ingoro y’umwami nka Ruganzu bizatuma mukerarugendo yiyumvamo ko yageze ibwami kwa Ruganzu.

Igisigaye ni ukuzareba niba mu ngoro y’umwami nka Musinga hazashyirwamo Amateka yo ku Rucunshu, icyo gihe hakaba hari muri 1896, nyuma y’imyaka ibiri Kigeli IV Rwabugiri atanze.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version