‘Kigali Guma Mu Rugo’ Yagabanyije COVID-19 Ku Kigero Cya 72%-RBC

Nyuma y’uko Inama y’Abaministiri yiteranye igafata ingamba zirimo n’uko abatuye Umujyi wa Kigali basubira muri Guma mu Ruhgo, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubuzima Dr Sabin Nsanzimana avuga ko ubwandu bya COVID-19 muri Kigali bwagabanutseho 72%.

Dr Nsanzimana avuga ko iyi ari intambwe nziza yerekana umusaruro w’iriya Guma mu Rugo agasaba abaturage gukomeza gukurikiza ingamba zo kwirinda kiriya cyorezo.

Kuri Twitter yanditse ko abanyakigali bagomba gukurikiza ingamba zirimo guhana intera, kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, gukaraba intoki, bakaba bari mu ngo zabo bitarenze saa moya z’ijoro(7h00 pm).

Ikindi asaba ni uko abantu bagomba gufungura imiryang n’amadirishya igihe bahuriye ahantu hafunganye.

- Advertisement -

Guma mu Rugo muri Kigali ya kabiri yamaze iminsi 21.

Yemejwe nyuma y’uko inzego z’ubuzima zivuze ko kiriya cyorezo kiyongeraga cyane k’uburyo guhera mu ntangiriro za 2021 abantu bacyanduye kinabahitana ari benshi kurusha  ikindi gihe cyose cyabanje.

COVID-19 yageze mu Rwanda tariki 14, Werurwe, 2020 izanywe n’umugabo wari uturutse mu Buhinde.

Bidatinze Leta yafashe ingamba ko Abanyarwanda bose baguma mu ngo zabo, keretse abakora akazi gafitiye abandi bose akamaro barimo abavuzi, abanyamakuru, abakora mu buhinzi n’ubworozi n’abakora mu mutekano n’abandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version