Mu rugo rwa Mukanyandwi Claudine w’imyaka 34 utuye mu Mudugudu wa Kirundo, Akagari ka Butara, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza hapfiriye umukecuru witwa Ikizanye Rose w’imyaka 68 wari wahahuriye na bagenzi be ngo bahasengere.
Nyuma y’uko iby’urupfu rwe rumenyekanye, abantu batandatu batawe muri yombi ngo hakorwe iperereza harebwe niba nta ruhare baba babigizemo.
Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko uwapfuye nta ndwara abantu bari bamuziho cyangwa yagaragazaga urebeye ku jisho.
Umwe mu baturage batuye muri kariya gace avuga ko abasengaga bari bari mu cyumba cy’amasengesho kandi bari abantu basanzwe basengera muri ADEPR.
Amakuru avuga ko RIB yataye muri yombi abantu batandatu bari kumwe n’uwo mukecuru watabarutse, ariko abandi babonye apfuye amaguru bayabangira ingata!
Abatawe muri yombi ni nyirurugo Mukanyandwi Claudine w’imyaka 34, Nyirankurunziza Christine w’imyaka 68, Niringiyimana Bosco w’imyaka 37, Mukarukundo Pélagie w’imyaka 23, Ndagijimana Kefa w’imyaka 26 na Zigirumugabe Roti w’imyaka 36.
Uwo mubyeyi wapfuye asize umugabo n’abana batatu n’aho abafashwe bo bagiye gufungirwa kuri station ya Polisi iri mu Murenge wa Busasamana mu Murenge wa Busasamana muri Nyanza.
Mu byumba by’amasengesho hakorerwa iki?
Uwitije ni umwe mu bakunze kujya gusengera mu byumba by’amasengesho. Avuga ko ubusanzwe ayo masengesho aba ari maremare kandi agatangira abantu batura ibyaha.
Kwatura ibyaha ni ukuvuga ibyakunaniye kubireka, ugasaba uyoboye amasengesho kugusabira Umwuka Wera ngo ubigukize.
Abitabiriye ayo masengesho baba ari ingeri zose, ni ukuvuga abakiri, bato, abakuru ndetse n’abageze mu zabukuru bagifite agatege ko kwigenza.
Bitewe n’uko amasengesho ateye, hari ubwo biyemeza ko bazayarangiza mu minsi ibiri hakaba n’ubwo biyemeza ko muri icyo gihe ntawe uzagira icyo arya cyangwa anywa.
Uretse kuba bibigisha kwihangana, binabafasha kwegerana n’Imana nk’uko Uwitije yabibwiye Taarifa.
Ku rundi ruhande, avuga ko ari ngombwa ko abayobora ayo masengesho baba bagomba kumenya uko ubuzima bw’abayitabiriye buhagaze kugira ngo hatagira uwo buzahara akaba yahagwa.
Ku byerekeye ibyabaye ku mukecuro wo mu Murenge wa Mukingo muri Nyanza uvugwa muri iyi nkuru, Uwitije avuga ko ‘bishoboka’ ko yari asanganywe ubundi burwayi, icyakora akemera ko iperereza ari ryo muhamya wo kwizerwa muri kintu nk’icyo.
Ifoto Ibanza: Ibiro by’Akarere ka Nyanza